Kigali : Abari bakumbuye Umuganda rusange bashyizwe igorora
Kuri uyu wa gatanu taliki 12 Ugushyingo 2021 Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko wa Gatandatu tariki 13, Ugushyingo, 2021 mu midugudu yose hateganyijwe Umuganda Rusange.
Nubwi uyu muganda rusange wagarutse hari site zihariye zizakorerwamo umuganda ku rwego rwa buri Karere muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali.
Biciye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter Umujyi wa Kigali wanditse ko ubuyobozi bwawo bwatoranyije ahantu hihariye( sites) muri buri Karere hazakorerwa uriya muganda mu buryo bw’umwihariko.
Nko mu Karere ka Gasabo uriya muganda uzabera muri Nyagatovu munsi y’Irimbi, aha ni mu Murenge wa Kimironko.
Naho mu Karere ka Kicukiro, uriya muganda rusange uzabera mu Murenge wa Niboye ahitwa Sahara mu gihe muri Nyarugenge bizabera Nyabugogo ahitwa ku Ndagara.
Ni umuganda rusange uzakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA. Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, ibikorwa byose bihuza abantu harimo n’Umuganda Rusange byarahagaritswe.
Kubera ko abantu benshi mu Mujyi wa Kigali bakingiwe icyorezo COVID-19 kandi Guverinoma ikaba yaroroheje ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo, birumvikana ko no gukora Umuganda Rusange bishoboka.