AmakuruPolitiki

Kigali: Abanyonzi ntibumva neza Ibyo Polisi isigaye ibakorera

Bamwe mu banyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali bavuga ko babangamiwe n’ihohoterwa bari gukorerwa n’abakabaye babakemurira ibibazo.

Bamwe mu baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru,bavuga ko ikibashengura umutima ari uko batunguwe no kubona ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023, Polisi yaje ikabafatira amagare ikajya kuyafunga kandi nta tegeko bigeze bahonyora.

Aba banyonzi bavuga ko basigaye bafatwa batazi icyo bazira bagatwarwa mu nzererezi kwa Kabuga.

Umwe mu banyonzi yatangaje ko atazemera ko umuryango we wicwa n’inzara ahubwo byatuma ajya ashikuza Telefone ariko umuryango we ntiwicwe n’inzara.

Yagize ati’’ Dusigaye tubona abantu baza bambaye Sivile, bakatwambura amagare yacu bagahita batwambika amapingu bagahita badutwara kwa Kabuga mu nzererezi tutazi nicyo tuzira, ntabwo batwereka n’amakarita y’akazi ntituzi niba bashinzwe iki”.

Aha niho uyu Munyonzi utatangajwe amazina ye yahereye avuga ko aho kugira ngo Umuryango we uzicwe n’inzara bizatuma ajya kwiba Telefone.

Ati” Ntabwo ari iterabwoba mu byumve neza, ngewe aho kugira ngo umuryango wange wicwe n’inzara nzajya kwiba Telefone wenda bazandase.”

Uyu yavuze ko atari ubwa mbere bahohoterwa n’abakabaye babakemurira ibibazo byabazonze kandi ko uko baza bakabatwara isuka bakoresha bashaka imibereho bizatuma bamwe bayoboka inzira mbi zirimo n’izo z’ubujura cyane ko nta handi babona amafaranga batabanje kwishyura ayo bagujije bagura ayo magare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bariya banyonzi bagiriwe inama z’uburyo bagomba kwitwara mu muhanda ndetse bakubahiriza amabwiriza bityo umunyonzi uzashwe yarenze kuri ayo mbabwiriza ahanwa.

Yavuze ko uretse kuba abanyonzi batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri bari mu muhanda ariko igihe cyose hari ukoze amakosa azajya ahanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger