Kigali: Abamotari bamwe baravugwaho ivangura rishingiye ku ruhu muri iki gihe cya COVID-19
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto mu Mujyi wa Kigali, baravugwaho kugira ivangura rishingiye ku ruhu bitewe n’icyorezo cya coronavirus gikomeje gukwirakwira hirya no hino mku Isi.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus yaboneka mu Rwanda akaba yari umugabo w’umuhinde wageze mu Rwanda aturutse mu Mujyi wa Mombai abantu benshiabantu bahise bagira ubwoba bamwe mu bakora umwuga w’ubumotari batangira no gutinya gutwara abazumgu batinya ko babanduza.
Umwe mu bamotari waganiriye na The New Times utashatse kwivuga izina yavuze ko n’ubwo hari icyorezo abantu bose yabatwara ariko atatinyuka gutwara abazungu. Yagize ati ” Abantu bose ndabatwara ariko sinatinyuka gutwara umuzungu. Hari nabansifuye ejo ngo mbatware nigira nk’utababonye.”
Ku kibazo cyabajijwe abandi bamotari abenshi muri bo bagiye bagaragaza ko nta kibazo bafitanye no gutwara abirabura ariko bakavuga ko abazungu by’umwihariko Abahinde n’Abashinwa babatinya kubera Coronavirus.
Umuvugizi w’Urwego Ngenzuramikorere mu gashami kajyanye n’ubwikorezi bw’abantu, Tony Kuramba yabwiye The New Times ko batari bazi iki kibazo ariko avuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Kuramba ati ” Ntawe utarwara Coronavirus yewe n’Umunyarwanda. Icya ngombwa ni ukwita ku isuku, mu gihe umugenzi yemeye kwambara igitambaro imbere ya kasike nta kibazo ikindi kandi kwanduzanya nta ho bihuriye n’uruhu.”
Mu Rwanda ubu harabarurwa abantu 17 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe hari bn’abandi bari mu kato bagisuzumwa.
Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego za Leta ikomeje gukangurira abanyarwanda kunoza isuku no kwirinda amahuriro y’abantu ndetse n’ingendo za hato na hato.