Amakuru

Kigali: Abakora umwuga w’uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina bahawe amahugurwa yo kurwanya no kwirinda SIDA

Umuryango nyarwanda  ANSP ufasha mu kurwanya SIDA no guteza imbere uburenganzira bwa  muntu watanze  amahugurwa n’ubumenyi butandukanye ku bakora umwuga w’uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina, aho abitabiriye aya mahugurwa bahamya ko bagiye gukoresha neza inama bahawe birinda ndetse banipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

 

MUSONGA na JIHADI ni bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bo na bagenzi babo  bakaba bahamya ko batahanye ubumenyi aho bavuga ko mbere batari bafite ubumenyi buhagije ku kuboneza urubyaro no gukoresha bumwe mu buryo bwo kwirinda indahekana ndetse na SIDA ariko bakaba bahamya ko uretse kuba nabo ubwabo bamaze kujijuka ariko bagiye no kubikangurira na bagenzi babo.

MUSONGA yagize ati:”Sinari nzi uko babara ukwezi k’umugore ariko ubu narabimenye, sinari nzi uko nakwitwara ndamutse ngize ingorane zo kwisanga naranduye agakoko gatera SIDA ariko ubu namenye ko ngomba kwipimisha buri gihe nkajya menya uko mpagaze ndetse kandi nzanahamagarira bagenzi bange kujya bipimisha ndetse basanga baranduye bakajya bafata imiti igabanya ubukana kandi bakayifata neza”.

Naho ubwo yasozaga aya mahugurwa Umuhuzabikorwa wa ANSP+ Madame MUKASEKURU Deborah  yavuze  ko bahuguye aba bantu mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA mu Banyarwanda kandi bakaba bazakomeza no kubikora no hirya no hino ndetse akaba avuga ko nyuma ya Kigali bagiye kwerekeza I Musanze bakazahava bakomereza n’ahandi.

Madame  MUKASEKURU yagize ati:”Icyo twari twiteze muri aya mahugurwa  cyagezweho kuko abahuguwe uyu munsi bazatwara ubutumwa babugeze  no hirya no hino bityo kwirinda sida , kwipimisha no gukoresha agakingirizo no kuboneza urubyaro bibe ubutumwa ku bantu nyamwinshi batuye igihugu cyose”.

Yasoje avuga ko bamaze gukora ibintu byinshi nka ANSPkuko ngo iyo barebye basanga abantu benshi icyizere cyo kubaho cyariyongereye muri bo kuko ngo mbere wasangaga umuntu amenya ko yanduye akiheba ariko ubu bikaba bitakibaho kuko ngo hari n’abamenya ko banduye bagafata imiti kandi bakabaho neza ndetse mu gihe kirekire.

Ni amahugurwa yari amaze iminsi 2 akaba yasojwe kur’uyu wa 3 tariki ya 6 Gashyantare 2019 aho abantu banyuranye basoje aya mahugurwa bahamya ko bagiye kuba imbuto zo kurwanya Sida haba kuri bo no kuri bagenzi babo.

Kugeza ubu mu Rwanda ubushakashatsi buvuga ko abakora umwuga w’uburaya abagera kuri 45,8% baba baranduye  naho abapfakazi n’abatandukanye n’abo bashakanye abanduye bakaba ari 14%  mur’aba bose abafata imiti neza bakaba bari hagati ya 80 na 90% bivuga ko 10% badafata imiti igabanya ubwandu bwa SIDA.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger