Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kigali: Abakinnye filime ya ‘Baby Police’ bataramiye abantu wabarira ku ntoki

Aki na Pawpaw bo muri Nigeriya bafite izina rikomeye mu ruganda rwa Cinema muri Afurika, bakoreye igitaramo cy’urwenya i Kigali abantu kuko bataramiye abatarenga 60.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) cyangwa se ahahoze hitwa Camp Kigali ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abakundana.

Cyari igitaramo cyiswe  ‘Naija-Rwanda Connect’ ,  cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00’), ariko siko byagenze kuko cyatangiye harenzeho hafi amasaha atatu.

Saa moya (19h:00’) abari mu ihema ryakiriye iki gitaramo ntibarengaga 30, abateguye iki gitaramo bakomeje kugira icyizere ko biyongera ariko birangira batarenze 60.

Abanyarwenya bifashishijwe muri iki gitaramo barimo Day Makers, Josua, Clapton Kibonke, Divin na Babu bateye urwenya kuri Miss Mwiseneza Josiane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Mutesi Jolly, Uncle Austin n’abandi.

Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamenyekanye muri filime zitandukanye zo muri Nigeria, bageze ku rubyiniro, umwe yigize umukobwa aganirira umubyeyi we uburyo yatewe inda n’umuhungu, ibintu byanyuze bacye bari muri iki gitaramo.

Bagarutse ku rubyiniro, bavuga ko bishimiye kugaruka mu Rwanda kunononsora umushinga wa filime bagiye kuhakinira, babiteramo urwenya bavuga ko u Rwanda na Nigeria bagiye guhana abageni.

Mu ijoro ry’uyu wa 14 Gashyantare 2019 ni bwo Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamamaye muri filime ‘Baby Police’ bageze mu Rwanda, baje gutangiza umushinga uhuje cinema yo muri Nigeira n’iyo mu Rwanda mu cyiswe ‘Naija-Rwanda Connect’.

Aba banya-Nigeriya basekeje abantu mbarwa

Babu yateye urwenya anacuranga gitari
Daymakers bateye urwenya ku bakobwa bakuze iyo bagiye kwambikwa impeta

Ubwitabire bwari buke cyane
Umunyarwenya Kibonke

Bake bari bahari basetse
Umwe yari yigize umukobwa
Umunyarwenya Joshua amaze kwigarurira imitima ya benshi
Uncle Austine yavuze ko yari kuririmba ariko yahagera agasanga nta Band ihari , ahitamo gutera urwenya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger