AmakuruImyidagaduro

Kigali: Abahanzi bakomeye ntibabonetse mu gitaramo cyo gufasha umukinnyi wa filimi umerewe nabi

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 hari hateganyijwe igitaramo gihuza abahanzi Nyarwanda bagera ku 9, amafaranga avuyemo akifashishwa mu kuvuza umukinnyi wa filime, Damour Seleman, ukeneye agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurirwe mu Buhinde gusa ariko abahanzi bakomeye bo mu Rwanda bagombaga kuririmbamo ntibahagaragaye.

Ni igitaramo cyagombaga gutangira saa cyenda z’amanywa muri Petit Stade, ugendeye ku ngengabihe y’abateguye iki gitaramo, isaha yo gutangira igitaramo yabaye ikibazo kuko cyaje gutangira saa moya z’ijoro ubwitabire ari buke cyane kuko bamwe bahageraga bakitahira babona nta gahunda yo gutangira igitaramo ihari.

Knowless Butera, Charly&Nina, Bruce Melody, Marina Deborah, Mani Martin, Gabiro Guitar bagombaga gususurutsa abitabiriye iki gitaramo ntibigeze baririmba, Charly na Nina nibo umunyamakuru wa Teradignews yakubise iryera gusa nabo bahageze bahita bisubirirayo bataririmbye.

Mico The Best, Lil G ndetse na Jay C bari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba muri iki gitaramo nibo basusurukije abantu mbarwa bari muri iki gitaramo cyarangiye  saa yine n’iminota 15.

Iki gitaramo cyari icyo gufasha umukinnyi wa filime D’Amaour Selemani [Papa Shaffy] wamenyekanye mu filime nyinshi nka ‘Rucumbeka’, ‘Ruganzu’ n’izindi nyinshi zakomeje izina rye, urembye aho arwaye impyiko n’uvuduko w’amaraso akaba akeneye inkunga kugira ngo ajye kwivuriza mu buhinde.

Impyiko ni rumwe mu rugingo rw’ibanze ku mubiri w’umuntu, zifite umumaro wo gusukura amaraso ziyavanamo uburozi ndetse zibasha no kuringaniza ingano ya buri kintu gikoze amaraso nk’imyunyu ngugu, isukari, ibinure ndetse na poroteyine biboneka mu maraso.

Ibintu 10 byangiza impyiko z’umuntu harimo; Kutanywa amazi ahagije; Kurya cyangwa kunywa ibintu birimo isukari (glucose) ku kigero cyo hejuru, Indyo irimo umunyu ku kigero cyo hejuru, 4.Gushaka kunyara ukabizinzika, .Kubura umunyu ngugu wa manyeziyumu(magnesium), Kunywa ikawa nyinshi(caffeine), Ikoreshwa ry’imiti igabanya ububabare(painkillers), Gufata ku kigero kirenze ibintu birimo “Alcool”(inzoga), Kurya inyama z’imihore (viande rouge) no Kunywa itabi.

Ubwitabire bwari buke cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger