kuri uyu wa 17 Ugushyingo , Polisi y’u rwanda yakoze umukwabo mu turere twose tugize umujyi wa Kigali hafatirwa urumogi rwari mudupfunyika 1,817. Mu bafatanywe uru rumogi harimo abo mu muryango umwe umugore n’umugabo we.
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo hafatiwe Habumuremyi Jean Claude n’umugore we Kabahire Claudine bakaba bafatanywe udupfunyika 1501 , naho mu murenge wa Kimisaga hafashwe Habyarimana Samuel we yafatanywe udupfunyika 107 .Mu murenge wa Gitega hafatiwe uwitwa Shema Octave afatanwa udupfunyika 2 cyo kimwe na Munyeshema Gaspard nawe wafatanywe udupfunyika 2.
Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo Sibomana Felix yafatanywe udupfunyika 144 , Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza hafashwe Kayitsinga Anathole,afatanwa udupfunyika 168 .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police(SP)Emmanuel Hitayezu avuga ko iki gikorwa cyabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage binyuze mu bufatanye busanzwe buranga abaturarwanda mu gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya no gukumira icyaha kitaraba.
SP Hitayezu yaboneyeho gushimira abaturarwanda uburyo bakomeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ibyaha. Yagize ati:”Nibyiza gushimira abanyarwanda,bamaze kumva ububi bw’icyaha n’inkomoko yacyo, kugira ngo dufate uru rumogi byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage.Turashimira abaturage kandi tunabasaba gukomeza ubu bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha n’aho cyaturuka hose kugira ngo dukomeze kugira umujyi utekanye.”
SP Emmanuel Hitayezu yaboneyeho no gusaba abagifite ingeso yo gucuruza, kunywa no gutunda ibiyobyabwenge kubireka kuko kugirana isano nabyo ari icyaha uhanirwa n’amategeko, kandi iyo umuntu ari mugihano haba hari ibihombo byinshi.
Yakomeje agira inama abantu bumva ko bagomba gucuruza ibiyobyabwenge bakeka ko ariho bazakura inyungu,yabashishikarishe gushora amafaranga yabo mu bindi bikorwa bibyara inyungu kandi byemewe n’amateko.