Kidumu yatangaje impamvu nyamukuru ituma akunda gukorera ibitaramo mu Rwanda
Kidumu waraye akoze amateka afatanyije na Cecile Kayirebwa ubwo bari mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala , yatangaje impamvu imutera gukorera ibitaramo byinshi hano mu Rwanda.
Kidumu wasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe mu saa yine z’umugoroba kubutumire yari yarahawe bwo kuza gutaramira Abanyarwanda, yatangaje ko nubwo yavukiye i Burundi , agakomereza ubuzima muri Kenya aho asigaye anibera, U Rwanda ngo nicyo gihugu cyatumye Kidumu aba Kidumu uzwi cyane muri iki gihe, yavuze ko u Rwanda ari rwo rwamugize uwo ari we.
Abajijwe niba atajya akumbura mu Rwanda Kidumu yagize ati:” Eeeeh hano hantu harankunze, Urwanda nirwo rwatumye mba umunyamuziki, igitaramo cya mbere nagikoreye hano mu Rwanda mu 2003, hano mpafite abafana benshi rero iyo udasuye abafana bawe bageraho bakakwibagirwa.”
Nkuko bisanzwe bigenda , abanyamakuru bagiye kwakira Ikidumu ku kibuga cy’indege i Kanombe , bamubajije abahanzi akunda gukurikira hano mu Rwanda ndetse n’uko abona bahagaze. Bigoranye cyane Kidumu yatangaje ko atabavuga mu mazina kubera ko ngo bamwe babifata nabi, gusa ariko ntibyatinze arabavuga.
Kidum yatangaje ko kenshi yakunze kubazwa abahanzi abona bakomeye mu Rwanda akanga kubatangaza kugira ngo bitamuteranya n’abandi bahanzi icyakora ahamya ko hari abahanzi bane nawe yumva agasanga aribo bakomeye mu Rwanda.
Kidumu ntabwo yavuze ko babikora neza ahubwo yavuze ko bagerageza , yagize ati:”Mu bagabo navuga Bruce Melody na bariya bahungu baheruka gukora ubukwe, niiiiiiiiii ba Safi bo muri Urban Boys mu gihe mu bigeme (abagore) ari Knowless n’undi witwa Teta Diana”. Aba bahanzi nyarwanda ni bo bahanzi Kidum afata nk’abakomeye. Uyu muhanzi w’icyamamare mu karere. Akomoka i Burundi, gusa akunze kuza no mu Rwanda aho akunze gukorera ibitaramo bikomeye ndetse kikaba n’igihugu we afata nk’icya kabiri cy’amavuko nkuko akunze kubitangariza itangazamakuru.