AmakuruImyidagaduro

Kidumu yahagaritse kongera gukorera ibitaramo mu Rwanda no mu Burundi

Umuhanzi Kidumu yatangaje ko atazongera gutaramira mu Burundi no mu Rwanda kugeza igihe kitazwi bitewe n’uko iyo ari muri ibi bihugu ngo hari abamwitiranya bakamwita umunyapolitiki.

Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidumu Kibido muri muzika yo muri Africa y’iburasirazuba akoze ibi nyuma y’amasaha 48 bitangajwe ko atakiririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yari yatumiwe aho yari kuzahuriramo n’umunya-Nigeria Johnny Drille.

Kidumu wavukiye mu Burundi ariko akaba atuye i Nairobi muri Kenya guhera mu 1995, yabwiye BBC ko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ari bwo bwasabye RG-Consult Inc yateguye iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction ko ataririmbamo.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahise bwamagana aya makuru Kidumu yahaye BBC mu gihe ku rundi ruhande RG-Consult Inc yo yatangaje ko bahisemo kudakoresha Kidumu kubera impamvu badafite ikintu na kimwe bazikoraho.

Mu butumwa burebure Kidumu yageneye abakunzi be, yavuze ko afite agahinda aterwa no kuba iyo ari muri ibi bihugu (Rwanda na Burundi) aba adatekanye kuko aba akekwaho kuba ari umunyapolitike.

Avuga ko yatangiye umuziki ari umwana, ubu akaba agejeje imyaka 44, nta muntu aragirira nabi, arica, aratuka ariko akibaza impamvu hari abamwanga banamwifuriza gupfa.

Yagize ati”Natangiye kuririmba ndi muto, wari umuhamagaro wanjye. Nta muntu nigeze nica, sinibye cyangwa ngo ngire uwo ngirira urwango. Ubu mfite imyaka 44 y’amavuko. Bamwe tuvuka mu gihugu kimwe barankunda abandi bakanyanga byo gupfa.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kubera ibi yavuye mu gihugu cye cy’u Burundi mu 1995 akajya gutura Kenya, akaba yashimiye iki gihugu kuba cyaramwakiriye.

Yagize ati”Bimeze nk’aho ntajya numva, nabaye muri Kenya kuva mu 1995, ku bw’ibyo ndashimira Kenya kuba yaranyakiriye.”

Yakomeje agira ati” Uyu munsi nafashe umwanzuro wo gufata akaruhuko. Sinzongera kuririmba mu gihugu mvukamo ari cyo Burundi n’umuturanyi wacyo u Rwanda. Buri gihe iyo ndi muri ibi bihugu biba bimeze nk’aho ndimo nongera abanzi banyibeshyaho ko ndi umunyapolitike. Bakeka ko mfite imbaraga zahindura ibintu. Sinavuga uburyo ntashobora kuryoshya iyo ndi muri ibyo bihugu, iyo ntarozwe bagerageza kunyica. Si ndi umunyapolitiki nta n’ubwo nteganya kuba we.”

Yasoje asaba ibi bihugu kudakomeza kumuzana mu bibazo byabo bifitaniye, ngo azakomeza asure mu ibanga igihugu cye cy’u Burundi ndetse n’u Rwanda ariko ntabwo azongera gukoreramo ibitaramo.

Kidumu yabaye afashe akaruhuko ko kongera gutaramira i Burundi no mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger