Kidum yagize icyo avuga kuwatangaje ko Meddy nagera i Burundi azicwa
Umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’uburasirazuba Kidum Kibido Kibanizo uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya Rwanda Konnect Gala ya kabiri, izaba ku wa 21 Ukuboza 2018, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamukuru giteguza iki gitaramo yavuze kuwa teye ubwoba Meddy avuga ko nagera i Burundi azicwa.
Umuhanzi w’umunyarwanda ufite inkomoko i Burundi Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy mu minsi ishize nyuma yuho hamenyekaniye ko afite igitaramo i Burundi hari umuntu utaramenyekana wanditse ku mbugankoranyambaga avuga ko Meddy nagera i Burundi muri icyo gitaramo azomeswa (azicwa).
Kidum uri mu bahanzi bakomeye u Burundi bufite yatangaje ko Meddy ntacyo bazamutwara yewe anasaba abanyarwanda babishaka kuzamuherekeza rwose kandi ko nta muntu uzabakoraho. Uyu muhanzi yanabwiye abanyamakuru ko ibiherutse gutangazwa ko Meddy azicwa najya i Burundi byakozwe n’umuntu uba i Burayi.
Kidum abona ko uwatangaje ko bazica Meddy yari agamije kwica igitaramo Kidum afite mu Rwanda. Yagize ati” Reka mvugishe ukuri njyewe nk’umurundi ibi bintu byose bikorwa n’abarundi gusa, cyane bigeze ku mbuga nkoranyambaga twe i Burundi zihinduka Politike gusa. Uwakoze biriya ni umuntu utashakaga ko nza mu Rwanda yarangiza akavuga ko ari ubuyobozi bw’i Burundi bwambujije kuza mu Rwanda.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru Kidum yakomeje agira ati: “Si ibintu byiza sinzi inyungu abikuramo bamuhaye na Leta ngo ayobore ntiyabishobora kuko no kwiga ntiyize sinzi inyungu ze. Umuryango we ndawuzi ni abantu b’inshuti sinzi inyungu abikuramo…”
Kidum yongeyeho ko ashobora kuzitabira igitaramo cya Meddy i Burundi akamushyiikira ikindi Kidum yamaze impungenge abanyamakuru abamenyesha ko i Burundi biteguye Meddy cyane kandi azabona abantu.
Jean-Pierre Nimbona uzwi cyane nka Kidum aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala giteganyijwe ku wa 21 Ukuboza 2018, kikazabera muri Kigali Exhibition and Conference Village, mu Akagera Hall, ahazwi nka Camp Kigali.
Igitaramo cya Meddy azaririmbamo i Burundi tariki 29 Ukuboza 2018, cyiswe ‘VIP Concert’. kizabera ahitwa Boulevard de l’Uprona aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’amarundi 30,000 mu myanya isanzwe na 50,000 mu myanya y’icyubahiro.
Meddy i Bujumbura yongejwe ikindi gitaramo nacyo nta gihindutse, cyabera La Costa Beach tariki 30 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’amarundi 5000 na 10,000 mu myanya y’icyubahiro. Meddy kandi azava i Burundi ahita aza i Kigali mu gitaramo cya East African party kizaba tariki 1 Mutarama 2019,
Igitaramo Kidum agiye kuzakorera i Kigali