Kidum yagiriye inama ikomeye umuhanzikazi Marina banakoranye indirimbo
Kidum Kibido Kibuganizo umwe mu bahanzi bakomeye hano mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba , mu minsi ishize yari yatumiwe mu Rwanda aho yataramiye abari bitabiriye inama ya Transform Africa.
Uyu muhanzi mbere yuko ava mu Rwanda, yabanje gukorana indirimbo n’abahanzi ba hano mu Rwanda barimo Bruce Melodie na Marina.
Mu mashusho yashyizwe kurubuga rwa Youtube rwa inyarwanda tv uyu muhanzi ukomoka i Burundi yatangaje ko Marina ari umuhanzikazi mwiza ufite byinshi azageraho, ariko bimusaba kugira byinshi ahindura.
Bimwe mu byo yamusabye guhindura harimo kumva ko ashaka kumera nka Rihanna. Kidum yibukije Marina ko atazigera aba Rihanna ndetse adateze kumuba. Aha yibukije Marina ko afite ijwi ryiza kandi ryakundwa.
Kidum yanabikuje Marina ko niba ashaka gutera imbere arekera aho amatiku n’abahanzikazi bagenzi be,
” Niba ushaka gutera imbere ubaha buri umwe wagutanze mu muziki, wubahe Knowless, wubahe Charly na Nina, wubahe n’abandi bose bagutanze mu muziki n’Imana izaguha umugisha.”
Yamwibukije ko kuba bakoranye hari impamvu yabiteye. Aha yamumenyesheje ko mbere ye yari aziranye na Knowless ariko igihe uyu yamusabaga ko bakorana indirimbo atigeze abishishikarira.
Iyi ndirimbo Kidum yakoranye na Marina bamaze no kuyifatira amashusho, Kidum avuga ko yishimiye gukorana indirimbo na Marina nk’umuhanzikazi mwiza kandi uririmba neza. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat umwe mu bahanga u Rwanda rufite banagezweho mu gutunganya indirimbo z’abahanzi.