Kidum Kibido ntakije mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction
Umunyabigwi mu muziki uvuka i Burundi Jean Pierre Nimbona, uzwi ku izina rya Kidum Kibido, ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse amenyesha abafana be b’i Kigali ko atakiririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 Nzeri 2019.
Ubuyobozi bwa Kigali Jazz Junction nabwo bumaze gushyira hanze itangazo ryemza ko Kidum atazitabira iki gitaramo cyabo. Ni igitaramo yari guhuriramo n’umunya-Nigeria Johnny Drille n’umuhanzi w’umunyarwanda Sintex.
Kidum yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu cyumweru gishize, icyo gihe yagaragaje ko yishimiye kuzagaruka mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction , uyu munsi abinyujije kurubuga rwa Instagram, Facebook, yiseguye ku bakunzi be ko atazaboneka muri iki gitaramo kubw’impamvu ataramenya neza.
Mu butumwa Kidum yanditse yagize ati ” Mbiseguyeho bakunzi banjye b’i Kigali! Ku bw’impamvu nanjye ntaramenya, birasa nk’aho hari inzengo zimwe zidashora kunyemerera kugaragara mu gitaramo cy’uku kwezi ndetse n’ibindi bitaramo byo mu gihe cyizaza. Ndashimira mwese ndetse n’abari bantekereje. Imana ihe umugisha abakunzi banjye bose n’umugabane wa Africa. #TheAfricaWewant (Africa twifuza).”
Uyu muhanzi w’umurundi afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zifashishwa kenshi mu bitaramo no mu birori bikomeye ndetse zinacurangwa kenshi mu itangazamakuru.