Amakuru

Kicukiro: Wa mugabo wavuzweho kuba mu giti nk’inyoni yabiteye uw’i nyuma avuga ukuri kwabyo

Umugabo witwa Kagarura Jean Damascène wavuzweho kuba atuye mu giti nk’inyoni yamaganye ayo makuru avuga ko ahubwo ari umuvumvu.

Mu minsi ishize nibwo hamamaye inkuru yavugishije benshi y’uko mu mujyi wa Kigali hari umugabo usigaye aba mu giti nk’inyoni kubera kubura aho aba.

Ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru cyasuye Kagarura w’imyaka 40 byavuzwe ko aba mu giti ahakana ko ayo makuru.

Uyu mugabo utuye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge,yavuze ko atuye nk’abandi bose ndetse ataba mu giti nkuko byavuzwe.

Kagarura yubatse igisa n’inzu mu biti hejuru, asobanura ko aho yubatse ari ho atereka imizinga ya kizungu ndetse akanayisakarira igihe imvura iguye.

Atunzwe n’umwuga w’ubuvumvu akorera mu Mujyi wa Kigali kandi akiyishyurira inzu abamo.

Asobanura ko ubwo yari mu bikorwa bye by’ubworozi bw’inzuki, haje umuntu akamubwira ati bite musaza.

Ati “Nagize ngo wenda ni umuntu unzi, nabonye ari umunyamakuru.

Yatangajwe nuko nurira igiti arangije arambaza ngo noneho uraramo, ndamubwira nti sindararamo”.
Avuga ko yubatse akantu kameze nk’inzu mu giti kubera ko imizinga ye ya kizungu itaba aho ari ho hose.

Yabwiye Imvaho Nshya ko yababajwe no kumva inkuru zivuga ko aba mu giti bigatuma abantu batangira kumwita umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe. Ahamya ko ataba mu giti.

Uzamukunda Jacquéline umuturanyi wa Kagarura yabwiye Imvaho Nshya ko Kagarura ari umuturanyi wabo usanzwe ukora umwuga w’ubuvumvu.

Yagize ati “Urabona ko duturanye ariko nta kibazo aragira cyo gukodesha, ikindi ntaba mu giti aba mu nzu kandi ayishyura neza”.

Inkuru yabanje

NTIBISANZWE I WACU; Umuturage amaze amezi abiri yosé yibera mu giti nk’Inyoni_Manya icyabimuteye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger