Kicukiro: Umusore yaguze indaya imupfira mu maguru
Ku munsi w’ ejo tariki ya 14 Kamena 2023 mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro hari umusore watahanye umukobwa wakoraga umwuga w’ uburaya amukuye ku muhanda bakagenda bagakora ibyo bumvikanye maze akaza kumupfiraho baryamye agahita yishyikiriza RIB.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko urupfu rw’uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Abaturage bavuganye n’ umunyamakuru bamubwiye ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo maze bakajya mu cyumba, bamara gutera akabariro umukobwa agapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE ko bataramenya icyateye urwo rupfu. Yagize ati “Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB.”
Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.