Kicukiro: Polisi yarashe babiri bahita bapfa
Mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, Polisi yarashe umusore wari mu bikorwa by’ubujura ahita apfa, mu Murenge wa Gatenga na ho Abapolisi baharasiye undi bivugwa ko yari yanize umuntu ari kumwambura.
Uriya musore waraye urasiwe i Masaka yari kumwe na bagenzi be babiri bacukura inzu y’umukecuru witwa Francoise Kankindi.
Aba basore ngo babonye Abapolisi, bahita babasanga n’imihoro na Fer a beton, abandi na bo ngo birwanaho barasamo umwe ahita agwa aho.
Uyu warasiwe i Masaka ngo nta byangombwa bimuranga yari afite gusa ngo ari hagati y’imyaka 25 na 27 y’amavuko.
Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru.
Polisi kandi yafatiye mu cyuho umusore utamenyekanye amazina kuko ngo nta ndangamuntu yari afite ubwo yamburaga uwitwa Gaspard Bazubagira wari uhise aho nk’umugenzi.
Ngo yamunize amukubita hasi ashaka kumwambura, Polisi irahagoboka.
Uyu musore bivugwa ko afite nk’imyaka 25 ngo yashatse kwiruka Polisi imusaba guhagarara aranga araraswa arapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.
Umuseke dukesha iyi nkuru wagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho byabereye ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga witwa Emmanuel Manevure ntaragira icyo abidutangarizaho.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yatangaje ko ayo makuru ari yo ndetse asaba urubyiruko rwishora mu bujura kubureka.
Ati: “Turasaba abakora ubujura kubuvamo bagakura amaboko mu mufuka bagashaka ibyabo. Ndibutsa ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage gucunga umutekano, abantu bamenye ko ziri maso kandi ufatiwe mu cyuho ajye yirinda kurwanya Polisi n’abandi bacunga umutekano, yemere ashyikirizwe ubutabera.”
CIP Umutesi ashima abaturage batabara abaturanyi babo cyangwa bagatabaza inzego z’umutekano igihe cyose bikenewe.
Ahumuriza abatuye Umujyi wa Kigali, ababwira ko Polisi n’abo bafatanyije kubacungira umutekano bari maso biteguye gukoma mu nkokora abashaka kubahungabanyiriza umutekano mu buryo bwose.
SRC: Umuseke.rw