Kicukiro: Babiri batawe muri yombi bazira kwiba amafaranga kuri telefoni
Polisi y’igihugu yafatiye abasore babiri mu karere ka Kicukiro bari bamaze kwiba amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000frw) kuri telefoni y’uwitwa Tuyizere Isaac.
Aba ni Maniriho Innocent w’imyaka 31 na Akimana Francois w’imyaka 25 bafashwe kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019 bagafatirwa mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette yavuze ko aba basore bakoreshaga amayeri atandukanye kugirango bamenye ko umuntu abitse amafaranga kuri telephone ye hanyuma bakaboeraho kumwiba.
Amwe mu mayeri aba bakoresha babanza kumenya nomero yawe ya telefoni, bamara kuyimenya bagakoresha amayeri bagahindura umubare wawe w’ibanga ukoresha kuri konti yawe yo kubitsa no kubikuza kuri telefoni.
Hari n’ubwo bahamagara umuntu nyiri nimero kuri telefoni, ari nayo mayeri bakoresheje biyise amakozi ba sosiyete y’itumanaho imwe ikorera mu Rwanda bagahamagara Tuyizere Issac kugirango bamwibe.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Umutesi Marie Gorette yagize ati “bariya basore babanje guhamagara Tuyizere bamubwira ko ari abakozi ba kimwe mu bigo by’itumanaho bikorera hano mu Rwanda, bakagenda bamuha amabwiriza, baje kumenya umubare w’ibanga akoresha abikuza amafaranga bahera aho baramwiba.”
CIP Umutesi akomeza avuga ko aba basore bamaze kumenya umubare w’amafaranga Tuyizere afite kuri telefoni babona n’umubare w’ibanga bahita bajya ku mukozi wa sosiyete y’itumanaho babikuza aya mafaranga.
Ako kanya Tuyizere yahise abona ubutumwa bumubwira ko kuri telefoni ye habikujwe amafaranga yihitira kujya gusobanuza ku cyicaro cy’iyi sosiyete y’itumanaho yari abikurijweho amafaranga bamubwira ko hari umukozi wabo (Agent) uri i Gikondo mu karere ka Kicukiro ubikuje amafaranga kuri nomero ya telefoni yari yahawe n’aba basore.
Tuyizere yahise yihutira kujya gushaka uwo mukozi kuko bari bamurangiye aho akorera ahageze asanga aba basore baracyahari abajije uwo mukozi amwemerera ko amaze kubaha ibihumbi 500,000frw babikuye kuri nomero bari bamuhaye arebye asanga niyo ye.
Tuyizere akimara kubona aba basore yahise atabaza polisi nayo yihutira kumutabara isanga koko bafite amafaranga ibihumbi 491,000 bari bamaze kubikuza ku mukozi w’ikigo cy’itumanaho niko guhita ishyikiriza aba basore urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gikondo.
CIP Umutesi akomeza akangurira abantu kwitondera ababahamagara bababwira cyangwa babasaba kubabwira imibare yabo y’ibanga ya za telefoni bakoresha babikuza amafaranga, cyangwa ababahamagara bababeshya ko batsindiye ibihembo biyise abakozi ba za sosiyete z’itumanaho kuko ari amwe mu mayeri abambuzi bakoresha.
Itegeko No. 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 174 rivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi muntu, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha, cyangwa akizeza icyiza kizaba cyangwa akatinyisha aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.