Kevin Muhire yemerewe gukinira Rayon Sports byemewe n’amategeko
Nyuma y’igihe kirekire mu mpaka, Rayon Sports yemeye kuva ku izima yerura ko itiye Kevin Muhire muri centre y’umupira w’amaguru y’I Gikondo, inamuha amasezerano y’imyaka ibiri n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 ziyongera kuri 4.5 yahawe umwaka ushize.
Kevin Muhire ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports wemerewe gukina imikino yose y’iyi kipe nyuma y’uko aherewe ibyangombwa na FERWAFA kuri uyu wa gatatu. Ibi bije nyuma y’ibiganiro Rayon Sports yagiranye n’ikigo cy’I Gikondo cyigishije uyu musore gukina umupira w’amaguru.
Izi mpande kandi zemeranyije ko Kevin Muhire azajya ahembwa amafaranga ibihumbi 400 000 by’u Rwanda ku kwezi, gusa nanone hashyizwemo ingingo ivuga ko agomba kwemererwa no kujya gukina ahandi mu gihe cyose haba hagize ikipe yo hanze imwifuje nta kuzuyaza kubayeho.
Isinywa ry’aya masezerano ryemerera Kevin Muhire gukina umukino Rayon Sports ifitanye na APR FC ku munsi w’ejo ndetse n’izakurikiraho yose, mu gihe icyo ari cyo cyose umutoza Karekezi Olivier yaba amugiriye ikizere akamukinisha.
Ku ruhande rwa Claude Santos umuhagarariye, yatangaje ko yishimiye ko umusore we agiye kubona umwanya wo gukina. “Nyuma y’inzira ndende ivunanye cyane byanshimishije, kuko nababazwaga no kuba umukinnyi ashoboye ariko adakina, kuba abantu bahoraga bampamagara bambaza icyo kibazo cya Kevin no kuba Rayons Sports yaciye bugufi ikemera ko umukinnyi bamwongereye amasezerano ku buryo budakurikije amategeko. ” Santos.
Hari hashize igihe kirekire Kevin Muhire yaragize ikibazo cy’ibyangombwa kubera ukutumvikana hagati y’abamuhagarariye n’ikipe ya Rayon Sports. Uyu musore kandi yari yanabonye ikipe ku mugabane w’Uburayi, gusa aza kubura ibaruwa yo kumurekura yagombaga gutangwa na Rayon Sports bitewe n’amasezerano yari ayifitiye.