Kerr Dylan yavuye imuzi ibyatumye Gor Mahia inanirwa gutsinda Rayon Sports
Kerr Dylan, umwongereza utoza ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, yanenze imyumvire y’abakinnyi be, nyuma y’uko bari bashoboye gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0 bikarangira ibaturutse inyuma byose ikabyishyura.
Rayon Sports na Gor Mahia bahuriye mu mukino wa CECAFA Kagame Cup wabereye kuri Stade y’igihugu ya Tanzania ejo ku cyumweru, umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Jacques Tuyisenge ni we wafunguye amaza ku munota wa 34 w’umukino, ku wa 39 Humphrey Mieno atsinda icya kabiri ku wa 39, bityo amakipe yombi asubira mu rwambariro Gor Mahia iri imbere n’ibitego 2-0.
Rayon Sports yishyuye ibi bitego ibifashijwemo na Ismailla Diarra kuri penaliti yo ku munota wa 64 w’umukino, ku wa 89 Kwizera Pierrot aterekamo igitego cyatumye umukino urangira amakipe yombi anganya 2-2.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Kerr Dylan yanenze imyumvire y’abakinnyi be, anavuga ko ikibazo cy’umunaniro gishobora kuba cyagize uruhare muri kuriya kunganya na Rayon Sports.
Ati”Ntabwo nishimye, habe na busa. Iriya si Gor Mahia nabonye. Abakinnyi banjye barananiwe kandi hari ibindi bibazo byo hanze y’ikibuga biri kubagiraho ingaruka.”
“Bafite ubwoba bw’uko bazabona imishahara yabo…hari n’igitutu cyinshi kuri Francis Kahata cy’uko Simba iri kumuganiriza, nkaba mbona ari byo biri kumugiraho ingaruka. Ibi ni na byo biri kugira ingaruka ku bandi bakinnyi kuko Francis ari mukinnyi mwiza.”
“Hanyuma ku byerekeye mu kibuga hagati, ndatekereza ko twakinnye umukino mwiza n’ubwo twari tunaniwe. Ikindi icumbi twacumbitsemo ryari ribi, twafungiwe muri gare amasaha 3 yose kubera ko bashakaga ko twishyura ijoro twaharaye, Ibyo byose ni byo byari biri mu mitwe y’abakinnyi…ntibakinnye neza uko bikwiye, gusa ndabashimira ubwitange n’imbaraga bagaragaje.”
Rayon Sports na Gor Mahia baherereye mu tsinda rya gatatu basangiye na AS Ports yo muri Djibout iriyoboye n’amanota 3 ndetse na LLB y’i Burundi ya nyuma.