Kenyatta yambitse umudari w’ishimwe Eliud Kipchoge uherutse kwandika amateka muri Athletisme
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yageneye umudari w’ishimwe Eliud Kipchoge uherutse kwandikira amateka muri Marathon yabereye i Vienne muri Autriche mu minsi ishize.
Eliud Kipchoge w’imyaka 34 y’amavuko, yahawe umudari witwa “Elder of the Order of the Golden Heart of Kenya (E.G.H.)” Ni umudari uhabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Kenya, ukaba uza ku mwanya wa kabiri mu midari y’ishimwe ikomeye muri iki gihugu.
Ukurikira uzwi nka ” Chief of the Order of the Golden Heart of Kenya (C.G.H.)”; uhabwa abakuru b’ibihugu gusa.
Eliud Kipchoge yashimiwe amateka yandikiye i Vienne, ubwo yirukankaga Marathon (42.4km) mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri. Nta wundi muntu wari warigeze guca aka gahigo.
Guhabwa uriya mudari kandi byatumye aba umu-sportif wa mbere ushoboye kuwuhabwa. Byatumye kandi ajya mu kiciro kimwe n’abantu nka William Ruto usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya, n’abavugizi b’inteko ishinga amategeko ya Kenya bajya bambikwa uriya mudari.
Ni umudari yambikiwe mu birori by’umunsi mukuru wa “Mashujaa Day fete”(umunsi w’intwari), byari byabereye i Mombasa. Ni ibirori byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Madamu wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta, Visi-Perezida William Ruto, Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya, Kalonzo Musyoka wigeze kuba Visi-Perezida wa Kenya, n’abandi.
Uyu mugabo kandi akigera i Mombasa ubwo yari yitabiriye biriya birori, yakiriwe nk’umwami n’ibihumbi by’abaturage ba Kenya.
Perezida Kenyatta yanahaye ishimwe Brigid Kosgei na we uheruka guca agahigo muri Marathon yo muri Chicago, ubwo yirukankaga Marathon mu gihe kingana n’amasaha abiri, iminota 14 n’amasegonda ane.