AmakuruInkuru z'amahanga

Kenya:Leta yafatiye abatarikingije COVID-19 ingamba njyanamuntu

Guhera mu kwezi gutaha ku kuboza 2021, abatarikingije Covid-19, bo mu gihugu cya Kenya, bazagongwa n’ingamba zikakaye ziteganwa gushyirwaho na Leta, mu rwego rwo guhana abateyebutwatsi ingamba ntakuka zobguhashya iki cyorezo.

Murizo harimo kukuba umuturage utazaba yarikingije ko hari serivise nyinshi atazigera ahabwa harimo n’izaleta.

Minisitiri w’ubuzima Mutahi Kagwe yavuze ko abatarakingiwe bashobora kwangirwa kwinjira mu modoka rusange, mu ndege z’imbere mu gihugu, cyangwa muri gari ya moshi.

Abanyakenya kandi ngo bazajya basabwa icyangombwa ko bakingiwe kugira ngo bagere ku bigo by’amashuri, kuri serivisi z’abinjira n’abasohoka, n’izindi serivisi zinyuranye za leta.

Yavuze ko iryo bwiriza ritangira kujya mu ngiro tariki 21 z’Ukuboza (ukwa 12) uyu mwaka.

Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ku isi, bavuga ko amategeko yo gukingira abantu anyuranyije n’uburenganzira bwa muntu bwo guhitamo ikimukwiriye.

Guhera kuwa kabiri, n’urubyiruko rurengeje imyaka 15 ruzatangira guhabwa urukingo rwa Covid muri Kenya.

Kenya, ifite intego yo gukingira abaturage miliyoni 10 kugeza ku mpera z’Ukuboza.

Iki gihugu cy’abaturage barenga miliyoni 50, kimaze gukingira munsi ya 10% byabo.

Ibihugu byinshi muri Africa biracyari ku rugero rwo gukingira byuzuye Covid ruri munsi ya 10% by’abaturage.

Muri Africa y’Iburasirazuba, uretse u Rwanda rugeze kuri hafi 25% mu gukingira byuzuye abaturage barwo, ibindi bihugu biri ku rugero ruri munsi ya 5%.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger