AmakuruPolitiki

Kenya:Abagore barashinja perezida Ruto gutuma ibitsina by’abagabo babo byanga guhaguruka

Perezida wa Kenya Dr William Samuel Ruto,ubu ari ku isonga ry’abanzwe muri Kenya nyuma yo gushinjwa gutenguha abamuhundagajeho amajwi akabaha ibitandukanye n’ibyo yabijeje mbere.

Ruto ubwo yiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu cya Kenya yijeje abaturage iterambere rigaragarira ijisho ariko kugeza ubu mu gihugu huzuye urubyiruko mu mihanda rwamagana ibyemezo akomeje gufata ahanini byongera umusoro.

Abigaragambya bagaragaza ko biyemeje gupfa baguye mu maboko ye aho kwicwa n’agahinda n’inzara biri kubasatira umunsi ku munsi bihabanye n’ibyo bari biteze kuri uyu mugabo.

Bagaragaza ko Perezida Ruto yabahemukiye ku rwego rwo hejuru ku buryo bose bahuriza ku ijambo rimwe bati “Ruto nagende ntacyo atumariye n’uwo kutunyagiza imvura y’ibibazo n’ubukene”.

Umwe muri bo w’umugore yagize ati:” Ruto yaraduhemukiye cyane ku buryo twumva tutakimushaka, yaduteje ibibazo ,turigukena tubibona mu gihe we yatwijeje iterambere ryaheze iyo tutazi, yaduhinzemo umushyitsi ntitugisinzira ndetse n’inkoresho z’abagabo bacu ntizigihaguruka”.

Imihanda itandukanye ya Nairobi ntigicamo ibinyabiziga,amaduka yarafunze kubera akavuyo k’abakora imyigaragambyo barenze urwego rwo kwigaragambya bakanatwika inyubako y’inteko ishingamategeko.

Ruto ubwo yafataga icyemezo cyo kwisubiraho ku mwanzuro wari warafashwe, yavuze ko leta ye yakoze amahitamo agoye ya ngombwa yo kugira ngo ubukungu ntibuhungabane, no gufasha mu korohereza Kenya kuva mu mutego w’umwenda (ideni) utuma itanga amasantimu (‘cents’) 61 ya buri dolari rimwe ry’Amerika yinjije mu misoro mu kwishyura inguzanyo zayo.

Yavuze ko umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wari ingenzi cyane “mu gucungura igihugu cyacu kikava mu kutamererwa neza gutewe n’umwenda no gushimangira ubusugire bwacu”.

Ibyo bituma bitangaje cyane kuba impagarara zo mu minsi ya vuba aha ishize zatumye uyu perezida uri mu bibazo ahindura icyerekezo akazibukira burundu.

Aho kwinjiza amafaranga y’inyongera, ubu Ruto arashaka kuringaniza asanzwe akoreshwa abinyujije muri gahunda nshya yo kwizirika umukanda.

By’umwihariko, iyo gahunda izaba irimo no kugabanya amafaranga ibiro bye bikoresha – ikintu kigaragaza neza ko yemeranya n’uburakari bwinshi bwumviswe kuri benshi bari mu mihanda kubera ikibonwa nka ruswa muri leta no gusesagura kwa leta.

Ndetse mu kugerageza kubwira urubyiruko rwa Kenya mu buryo butaziguye, Perezida Ruto yasezeranyije kuganira na rwo no kurutega amatwi.

Ruto yavuze ijambo ari imbere y’abadepite bo mu ihuriro rye riri ku butegetsi, abashimira kuba barashyigikiye uwo mushinga w’itegeko. Benshi ubu ushobora kubumva (kubababarira) baramutse bibajije aho uku kwisubiraho kwe gusize kuba bazongera kugirirwa icyizere.

Abashinzwe umutekano ba leta ye bamaganwe cyane kubera gusubizanya ubugome ku myigaragambyo yo ku wa kabiri, bitangazwa ko yiciwemo abantu nibura 23, benshi barashwe na polisi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger