Kenya yongeye kugabwaho igitero
Polisi yo muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Philip Ndolo, yatangaje ko hongeye kumvikana iturika ry’ibisasu muri aka gace kabamo abantu benshi byakomerekeje abantu babiri.
Umwe mu bakomeretse ni umukarani wari uhawe umuzigo muto awuhawe n’umuntu wahise abura ari igisasu. Undi wakomeretse ni ucuruza ibinyamakuru nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa polisi muri Nairobi, Philip Ndolo.
Uyu yongeyeho ko bari guhiga uwo muntu utamenyekanye watanze umuzigo abashinzwe iperereza bakeka ko wari urimo igisasu cyaturitse nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ikomeza ivuga.
iturika ry’iki gisasu rije nyuma y’iminsi ibiri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Nairobi itanze umuburo yibutsa abaturage gukomeza kuba maso no kwirinda ahantu hateranira abantu benshi nko mu masoko, amahoteli n’insengero.
Ni mu gihe kandi Kenya yari iherutse kugabwaho igitero cy’iterabwoba cy’abantu bitwaje intwaro bateye imwe mu mahoteli yo muri Nairobi kuwa 15 Mutarama kigahitana abantu 21. Iki gitero kikaba cyarigambwe n’umutwe wa Al Shabab.