Kenya: Visi perezida yegujwe aryamye mu bitaro
Sena ya Kenya yemeje icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’iki Gihugu, Rigathi Gachagua, nyuma yuko atabashije no kwisobanura ku iyeguzwa rye, aho Umunyamategeko we yatangaje ko ari mu Bitaro.
Iki cyemezo cyafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, cyari gitegerejwe na benshi nyuma yuko Umutwe w’Abadepite wari uherutse gutora iki cyemezo, kikaba cyari gitegerejwe kwemezwa burundu na Sena.
Rigathi Gachagua ubaye Visi Perezida wa mbere wa Kenya wegujwe muri ubu buryo, yagombaga gutanga ubuhamya bwo kwisobanura ku byaha ashinjwa mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane.
Ntiyigeze agaragara muri Sena ngo yisobanure, ahubwo yohereje Umunyamategeko we kugira ngo ajye gusaba ko iki gikorwa cyasubikwa kuko arwaye mu gatuza ndetse akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Karen Hospital.
Abasenateri bahise bafata icyemzo cyo gukomeza uru rubanza adahari, ndetse basaba abunganizi be gusohoka mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko.
Aba bashingamategeko banze icyifuzo cyo kuba uru rubanza rwazakomeza kugeza ku wa Gatandatu, bemeza guhita batorera icyemezo cyo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua.
Abasenateri bangana na 2/3 bya 67 bagize Sena ya Kenya banagize umubare usabwa mu kwemezwa ibyemezo byayo, bemeje ibyaha bitanu birerwa Rigathi Gachagua birimo gukurura amacakubiri ashingiye ku moko, ndetse no kunyuranya n’indahiro yarahiriye, bemeza ko bihagije kugira ngo akurwe ku ntebe ya Visi Perezida.
Rigathi Gachagua washinjwaga ibyaha 11, yahanaguweho bitandatu birimo ruswa ndetse no kunyereza amafaranga ya Leta.
Kugeza ubu Perezida wa Kenya, William Ruto wari warahiriye rimwe na Rigathi Gachagua mu myaka ibiri ishize, ntacyo aravuga ku iyeguzwa rya Visi Perezida we.