AmakuruUtuntu Nutundi

Kenya: Urubyiruko rwivuganye umugabo rumukekaho ko yanduye coronavirus

Urubyiruko rwo muri Kenya mu mudugudu Kibundani mu ntara ya Kwale rwakubise umugabo ufite ubwenegihugu bwa Kenya, kugeza ashizemo umwuka nyuma yo kumukekaho ko yaba yaranduye icyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi.

Uwishwe ashinjwa kuba yari arwaye Coronavirus yitwa George Kotini Hezron, yahuye n’agatsiko ka ruriya rubyiruko ubwo yari avuye kunywa ku gasantere k’ubucuruzi.

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya mu gace ka Msambweni, Nehemiah Bitok, yabwiye Daily Nation dukesha iyi nkuru ko ruriya rubyiruko rwafatanyije nyakwigendera n’ubusinzi, rukamuhondagura kugeza ashizemo umwuka.

Asobanura uko byagenze Nehemiah yagize ati” Ubwo yerekezaga mu rugo, yahuye n’agatsiko k’urubyiruko kamugabaho igitero kamushinja kurwara Coronavirus.”

Yavuze ko mu gitondo cy’itariki ya 17 Werurwe, umuturage wo mu gace uriya munyuzaho yiciwemo yahamagaye Polisi ayitabaza kubera kiriya gikorwa cya kinyamaswa.

Yavuze kandi ko nyakwigendera yapfiriye ku bitaro byo ku rwego rw’akarere bya Msambweni, aho yari ari gukurikiranirwa n’abaganga.

Ku byerekeye abakubise uriya mugabo bikarangira apfuye, Nehemiah yavuze ko bagikora iperereza, Gusa bakaba nta n’umwe barata muri yombi.

Uyu mupolisi yaboneyeho kuburira rubanda abasaba kwirinda gushinja bagenzi babo ibinyoma ndetse no kumva ko bagomba kwihanira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger