Kenya: Umwe mu mpunzi yiyahuriye hafi ya UNHCR
Umusore w’impunzi yiyahuye yimanitse mu giti arapfa ku muhanda uri imbere y’ibiro bya UNHCR mu mujyi wa Nairobi nk’uko bagenzi be babivuga.
Amakuru yemeza ko uyu nyakwigendera yabatizwaga mu itsinda ry’abazwi nk’aba LGBTI.
Kimwe na bamwe muri bagenzi be, yari amaze ukwezi arara imbere y’ibiro by’iri shami rya UN mu kwamagana ko bahagarikiwe inkunga yo kubatunga bahabwaga nk’uko babivuga.
Ishami rya UN ryita ku mpunzi (UNHCR) ryasohoye itangazo ivuga ko “ribabajwe n’urupfu ruteye agahinda rusa no kwiyahura rw’impunzi”, rivuga ko uyu akomoka muri Uganda.
Pio Pat, uvuga ko ayobora izi mpunzi z’aba LGBTI, yabwiye BBC ko uyu wiyahuye w’imyaka 29 ejo mu gitondo kuwa mbere yagiye kuri UNHCR kubaza impamvu ikibazo cye kidasubizwa.
Pio ati: “[ahubwo] yarakubiswe cyane, bituma aza arimanika arapfa”.
Pio avuga ko uwiyahuye, kimwe na bagenzi be, bava mu bihugu by’u Burundi, DR Congo, Ethiopia Uganda n’u Rwanda bavanywe mu nkambi nini ya Kakuma mu majyaruguru ya Kenya.
Avuga ko bahavanywe kubera urugomo bakorerwa n’izindi mpunzi kubera amahitamo mpuzabitsina yabo, bakazanwa gucumbikirwa i Nairobi.
Umwaka ushize, bamwe muri izi mpunzi babwiye BBC ko bahunze ibihugu byabo kubera ivangura n’ibikorwa bibi bakorerwaga iwabo kubera amahitamo yabo.
Mu mezi abiri ashize, UNHCR yahagaritse kuri bamwe muri bo – harimo n’uwiyahuye – inkunga yo kubatunga yabageneraga aho baje gucumbikirwa i Nairobi nk’uko Pio abivuga.
Ati: “Bityo twabuze icyo twishyura ubukode duhitamo kujya ku biro bya UNHCR ngo dusabe ubufasha, none mu gihe dutegereje dore tubuze umuntu”.
Mu itangazo yasohoye nyuma y’uru rupfu, UNHCR yatangaje ko hari gukorwa iperereza.
Ivuga ko ihangayikishijwe n’ingorane impunzi ziri guhura nazo mu kubona iby’ibanze muri ibi bihe bigoye.
Ko “Buri gihe ivugana n’umuryango mugari w’abagize impunzi n’abategetsi babishinzwe kugirango ubufasha bwose zikeneye zibubone”.
Muri Kenya habarurwa impunzi n’abasaba ubuhungiro bagera ku 500,000 nk’uko UNHCR ibivuga.
Pio Pat avuga ko impunzi z’aba LGBTI zigera kuri 250 ziva muri biriya bihugu.
Ati: “Imibereho yazo [ubu] imeze nabi cyane, amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatumye birushaho kuba bibi, aba-LGBTI ntidukora, nta burenganzira tubifitiye, nta mibereho dufite”.
“None guhagarika inkunga twabonaga ubu bitugejeje ku rupfu rw’umwe muri twe”.