Kenya: Umusore yaparamiye indege ya Minisitiri bamubona yatumbagiye mu kirere nawe yafashe arakomeza
Umusore witwa Johakim Mutwiri yafashwe n’inzego z’umutekano yaparamiye indege yo mubwoko bwa kajugujugu ya Minisitiri, yagaragaye yamaze gutumbagira ikirere nawe yafashe arakomeza mu byuma biyifasha guhagarara ku butaka.
Umubyeyi we witwa Mercy Nyoroka utuye mu karere ka Meru muri Kenya, aratakambira urukiko ngo rufunguze uyu muhungu we.
Kuwait 22 Kamena 2022 ni bwo Mutwiri yagaragaye yaparamiye indege y’Umunyamabanga wa Leta (cyangwa Minisitiri) ushinzwe ubuhinzi, Peter Munya, ubwo yavaga muri Meru.
Yahise atabwa muri yombi, agezwa mu rukiko rwo muri Igembe South kuri uyu wa 27 Kamena 2022 kugira ngo aburanishwe ku cyaha cyo guhungabanya umutekano wa Minisitiri Munya.
Uyu mubyeyi yasobanuriye umucamanza ko umuhungu we afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ko ari bwo bwamuteye guparamira indege ya Minisitiri.
Nyoroka yavuze ko iki kibazo Mutwiri yagikuye ku mpanuka yakoze mu 2017, ubwo yuriraga igiti agahanuka. Ibi yabisobanuriye kandi ikinyamakuru Nation Africa ati: “Namujyanye ku bitaro, aravurwa ariko abaganga bambwiye ko guhanuka byahungabanyije ubuzima bwe bwo mu mutwe. Kuva ubwo, agira imyitwarire idasanzwe, akanibagirwa.”
Nyoroka yakomeje asobanura ko no mu 2019, Mutwiri yahanutse ku nyubako i Nairobi, arakomereka cyane. Ngo ibi byatumye bigera aho umwana we yibagirwa ko yakoze urugendo cyangwa ko hari amafaranga yakoreye mu kazi.
Uyu mubyeyi avuga ko izi mpanuka zombi zagize ingaruka no ku rushako umuhungu we w’imyaka 22 y’amavuko amaze igihe gito akoze, kuko ngo atabasha gukora neza inshingano y’urugo.