AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Kenya: Umupolisi arashinjwa gukora mu mufuka wa Afande we agamije kumwiba

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya, arashinjwa n’abaturage gukora mu mu mufuka wa afande we yari arinze agamije kumwiba mu muvundo w’abantu benshi bari bahari ubwo Guverineri w’Intara ya Nairobi Mike Sonko yatabwaga muri yombi.

Ibi byabaye ku itariki ya 6 Ukuboza 2019, ubwo abayobozi batandukanye barimo inzego z’umutekano n’abantu benshi bari bahuriye hamwe muri iryo tabwa muri yombi rya Mike Sonko.

Abantu batandukanye bari baje kureba uko itabwa muri yombi rya Guverineri Sonko ryagendaga, bamwe bafotora, abandi bafata amashusho gusa ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ’video’ igaragaza uyu mupolisi asa n’ukora mu mufuka ’bosi’ we.

Hatabayeho gushidikanya, byafashwe ko uyu mupolisi yibaga afande we cyane ko yari amuri inyuma.

Polisi ya Kenya yavuze ko abantu babifashe uko bitari, basobanuye aya mashusho nabi. Na nyir’ubwite yavuze kuri iki cyumweru ko atibaga, cyane ko uwo muco atawugira.

Birashoboka ko uyu mupolisi yaba ataribaga afande we kubera ko koko amafoto cyangwa amashusho asobanurwa mu buryo butandukanye cyangwa akaba yarabikoze ariko kugira ngo adasebya umwuga, agakingirwa ikibaba.

Guverineri Sonko we byavuzwe ko yari amaze igihe kinini ahigwa na polisi y’igihugu, ashinjwa ruswa, gukoresha nabi umutungo w’igihugu no kuwigwizaho ndetse no gukoresha impapuro mpimbano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger