Kenya: Umuhanzi ukomeye yemeje ko ari umutinganyi
Imyemerere y’ubutinganyi mubanyamuziki ntivugwaho rumwe dore ko hari abavuga ko ibi bituma namwe babyuriraho basakaza ko ubutinganyi ntacyo butwaye muri sosiyete.
Ku bantu b’ibyamamare kwemera ibi kumugaragaro bishobora kongerera ingufu abaharanira uburenganzira bw’aba-LGBT ‘umuryango uharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.
Muri Kenya, imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ihanwa kugera ku gufungwa imyaka 14.
Kuri ubu umwe mu bagize itsinda rya muzika Sauti Sol yeruye atangaza ko ari umutinganyi.
Willis Austin Chimano uzwi cyane nka Chimano yatangaje ibi ubwo yarimo asobanura impamvu y’indirimbo ye nshya ’Friday Feeling’.
Muri iyi ndirimbo nshya habonekamo abagize ihuriro ry’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT).
Uyu muririmbyi yabwiye kimwe mu binyamakuru muri Kenya ati: “Nta kwihisha ukundi” bivuze ko agiye kwerura ku mugaragaro imyemerere ye.
Chimano yavuze ko ubu ari kubaho mu kuri kandi azakoresha muzika ye mu kurwanya kwikuza kubi kw’igitsina gabo, kwibasirwa bidafite ishingiro, n’uburyarya.
Nta na rimwe Chimano yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ari umutinganyi nubwo mu bihe byashize yagiye agira abagabo bakundana nawe.
Chimano nubwo yemeje ibi benshi mubakurikira byahafi umuziki wa Sautisol bavuga ko n’ubundi ibi baribarabiketse kuva na kera bitewe n’imyitwarire ye.