Kenya: Umugore akurikiranweho kwiba umupolisi imbunda na Telefone
Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Elsia Kazungu yemereye urukiko rwo muri Kenya ko yemereye umupolisi witwa Francis Kariuki ko bararana mu rugo rwa William Ruto.
Nyuma yo kurarana kw’aba bombi, umupolisi yabyutse ku munsi ukurikiyeho, asanga imbunda ye yo mu bwoko bwa Pistoli na terefone ye igendanwa nta bihari.
Uyu mupolisi yihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano, biza kumenyekana ko ibyibwe byajyanwe kwa Kazungu usanzwe azwiho kubigursha abaturage.
Uyu mugore witwa Kazungu yahise atabwa muri yombi we n’umugabo we witwa Joshua Owiti bemera ko ibyo bikoresho babyibye.
Uyu mugore n’umugabo bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Mombasa aho bashinjwaga kwiba imbunda na Telefne ngendanwa by’uwo mupolisi wari urinze urugo rwa depite William Ruto.
Elsia Kazungu n’umugabo we Joshua Owiti kandi bashinjwe ko iyo mbunda batwaye yaririkumwe n’amasasu 15,amashilingi ya Kenya 1200 na Telefone ngendanwa, ibi bikaba ngo byarabaye tariki 19 Ukuboza 2019.
Uyu muryango n’ubwo wemeye icyaha wakomeje gushnjwa ibyha bya hato na hato by’ubujura ndetse na bamwe mu basanzwe babazi neza bemeza ko Joshua Owiti yifashisha umugore we kugira ngo babone uko bacucura abantu.
Ni mugihe Kazungu we avuga ko yatwaye ibyo bikoresho bitewe n’uko amafaranga yari yemerekanyije n’uwo mupolisi kugira bararane atariyo yamuhaye bituma nawe afata ingamba zo kubitwara ngo akuremo aye.
Umukuru wa Polisi mu mujyi wa Mombasa avuga ko Joshua Owiti n’umugore we babanje gushaka guhisha amakuru y’uko batwaye ibyo nikoresho kugeza naho bangiye ubuyobozi kwinjira mu nzu yabo bisaba ko polisi ikoresha ubundi buryo kugira ihagere.