Kenya: Umugabo yateye akabariro bidasanzwe bimuviramo urupfu
Mu gace ka Uasin Gishu ko mu gihugu cya Kenya abaturage baherutse kuvuga ko bahuye n’inkuru y’umugabo w’imyaka 35 basanze mu murima w’ibigori wishwe no gukora imibonano mpuzabitsina n’ingufu nyinshi atarahuka n’umugore w’imyaka 50.
Uyu mugabo witwa Julius kiptoo basanze yapfuye ku wa mbere, ku cyumweru yanyoye agatama mu kabari kazwi nka Sachangwan hafi y’ikibuga k’indege cya Eldoret ageze mu ijoro atangira kureshya umugore (ntiyatangajwe) bahise bajya no kugira icyo bimarira mu murima w’ibigori.
Abaturage bazindutse mu gitondo cyo ku wa mbere basanze umubiri w’uriya mugabo w’imyaka 35 witabye Imana azize gutera akabariro mu buryo budasanzwe.
Abashinzwe umutekano muri kiriya gihungu cya Kenya baganiriza uriya mugore wari waryamanye na nyakwigendera, yababwiye ko uriya mugabo yakoze imibonano n’ingufu nyinshi ataruhuka kuko yari yabanje kunywa ibinini bitera imbaraga yo gukora imibonano.
Uyu mugore avuga ko amaze kubona ko nyakwigendera atangiye kuremba yagerageje gutabaza abaturanyi ariko akaza gushiramo umwuka.
Police y’ahitwa Kiambaa yageze aho nyakwigendera yapfiriye, yahise ijyana umubiri we ku bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital.