AmakuruUtuntu Nutundi

Kenya: Umugabo aravugwaho gutera inda nyirabukwe

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Webuye witwa Kelvin Wailuba yateye inda nyirabukwe ufite imyaka 43 wari waje gufasha umukobwa we, Nekesa kwita ku mwana wabo w’imyaka itanu.

Nekesa avuga ko umugabo we atigeze ahakana kuba yaragiranye ibihe byiza na nyirabukwe, ingingo ituma uyu mugore yicuza icyatumye asaba nyina utavuzwe amazina kuza kumufasha kwita ku mwana wabo.

Mkenyanews dukesha iyi nkuru ivuga ko Nekesa yahamagaye nyina ngo amufashe kwita ku mwana bitewe n’akazi kenshi akora gatuma atita ku mwana kandi ngo akaba atabasha kubona ayo guhemba umukozi wita ku mwana.

Yagize ati ” Nkora akazi umunsi wose, nta mafaranga nabona yo gushaka umukozi wita ku mwana. Ku bw’ibyo nasabye mama kuza akamfasha mu gihe ngishaka uko nabona umukozi.”

Iyi nkuru ivuga ko Waliuba usanzwe akora mu busitani bw’ishuri ryegereye aho atuye, yajyaga yibeta akagaruka mu rugo, akaryamana na nyirabukwe mu gihe umugore yagiye ku kazi.

Nyirabukwe avuga ko ibyabaye nta kibazo kirimo bitewe n’uko na we nta mugabo agira.

Ati ” Nta mugabo mfite tubana kandi nari maze igihe numva nkeneye gukora imibonano mpuzabitsina. Byarangoye cyane kwanga ubusabe bwa Kelvin.

Uyu muryango wo mu bwoko bw’Abaluhya watumye benshi bagwa mu kantu. Kuri ubu abakuru bo muri ubu bwoko bavuga ko bateganya gukorera imihango yo kweza uyu muryango bavuga ko wagwiriwe n’ishyano.

Umwe mu bakuru bo mu bwoko bw’Abaluhya ati ” Tugiye kubakoreraho umuhango wo kweza uriya mugabo na nyirabukwe kuko umwana atwite ari mu byago.”

Uyu avuga ko ibyabaye ari amahano kuko binyuranyije n’umuco. Muri mico myinshi ya Afurika nyirabukwe w’umuntu ni umupfasoni, biratangaje kumva ko hari uwatinyuka kuryamana na we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger