Kenya: Senateri arashinjwa gutera inda umugore bahuriye kuri Facebook
Senateri Anwar Loitiptip arashinjwa n’ umugore w’ iwabo muri Kenya ko bahuriye kuri facebook akamushuka bagahura bakaryamana iminsi mike agahita amucika.
Uyu mugore avuga ko uyu musenateri yamwandikiye ubutumwa bwihariye kuri facebook ‘inbox messsage’ amaze kubona ibyo uyu mugore yari yashyize kuri page ye ya facebook.
Uyu mugore ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 nibwo yatekerereje abanyamakuru uko yahemukiwe n’ uyu musenateri.
Uyu musenateri akomeje gushinjwa n’uyu mugore kumutera inda, nyuma y’uko anaherutse kujyanwa mu bitaro yakubitiwe mu kabyiniro n’ umuntu utazwi bikekwa ko ari ihabara rye.
Avuga uko byatangiye, uyu mugore avuga ko uyu musenateri yamwandikiye amubwira ko afite igitekerezo cy’ umushinga ashaka ko bafatanya bahura nyuma y’ iminsi ibiri bandikirana, akamutereta ndetse bakanararana amajoro abiri.
Ibi ngo byabaye muri Mata uyu mwaka wa 2019. Uyu mugore w’ imyaka 33 witwa Hanifa avuga ko yumvaga ko senateri amukunda nawe akishimira ko abonye umugabo bakundana.
Uyu mugore avuga ko amaze guhurira na senateri i Nairobi bakaryamana iminsi ibiri, senateri yamubwiye ko agiye i Kisumu mu kazi batandukana ubwo ntibongera kuvugana.
Uyu mugore usanzwe afite umwana w’ umukobwa w’ imyaka 15 akomeza avuga ko yatashye yagera iwe, agatangira kumva atameze neza.
Ati “Hashize ibyumweru bitatu natangiye kumva ntameze neza, njya kwipimisha nsanga narasamye”.
Hanifa ngo amaze kumenya ko yasamye yabimenyesheje senateri Anwar Loitiptip.
Senateri Anwar avuga ko ibyo uyu mugore avuga ari ibihuha bigamije kumuharabikira isura, gusa yemera ko baziranye ndetse ko bigeze guhura.
Ati “Hashize nk’ icyumweru tumenyanye, nibwiye ko dushobora kugirana umubano ushingiye kuri bizinesi, nza gusanga intumbero z’ abantu zitandukanye mbona nta kintu twafatanya”.
Senateri Anwar Loitiptip afite umugore w’ isezerano. Nairobi News yatangaje ko Hanifa avuga ko amaze kumenyesha uyu musenateri ko atwite, senateri yahise atangira kumutera ubwoba kugira ngo ayo makuru azayagire ibanga.
Senateri yabwiye itangazamakuru ko atigeze atera ubwoba uyu mugore ati “Mfite amayeri menshi, iyo nza kugira umutima wo kwica abantu bampemukiye mu buzima mba nararangije benshi”.
Senateri Anwar Loitiptip wo mu gihugu cya Kenya, mu kwezi kwa 6 yajyanywe mu bitaro amaramo iminsi yarakomerekerejwe mu kabyiniro n’ abantu batazwi.
Icyo gihe uyu musenateri yanugwanugwagaho urukurarano n’ umukobwa wa guverineri wa Nairobi witwa Saumu Sonko.