Kenya: Rick Ross yakoreye igitaramo i Nairobi (Amafoto)
Umuraperi William Leonard Roberts II uzwi na benshi ku kazina ka Rick Ross yaraye akoreye i gitaramo muri Kenya mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Mata 2018. Igitaramo yatumiwemo na radiyo NRG yo muri icyo gihugu.
Rick Ross mbere yuko aza ku rubyiniro nk’ibisanzwe ku muhanzi mu kuru w’igitaramo yabanjirijwe n’abahanzi ba banyakenya barimo Khaligraph Jones, Camp Mulla, Nyashinski na Fena Menal. Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi ne byiri za ni mugoroba ariko kubera imvura nyinshi cyatangiye gitinze dore ko cyatangiye mu masaa mbiri n’igice imvura isa n’imaze guhita.
Muri iki gitaramo cyabereye ahitwa Carnivore Grounds , Rick Ross wahawe akazina ki giswayile ka “Tajiri”(Umukire) yaririmbye igihe kigera ku masaha abiri atava ku rubyiniro aririmbira abari baje mu gitaramo umuziki we wuzuye injyana ya Hip Hop.
Rick Ross ukunze kwiyita Boss ni umuyobozi w’inzu Maybach Music Group iteza imbere umuziki muri Amerika yishimiye cyane abanyakenya avuga ko Kenya ari murugo hakabiri.