AmakuruPolitiki

Kenya: Raila Odinga yanze kunyurwa burundu n’insinzi ya William Ruto wamuhigitse mu matora

Raila Odinga wari mu bakandida b’imbere bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse yegukanywe na perezida William Ruto, yanze kuva ku izina burundu ngo yemere insinzwi ayoboke ingoma ya mugenzi we.

Odinga yakunze kugaragaza ko atigeze anyurwa no gutsindwa kwe,kuko akomeje guhamya ko ariwe watowe cyane muri aya matora,amajwi yagakwiye kuba yari aye agahabwa William Ruto wicaye mu ntebe ya perezida magingo Aya.

Ku nshuro ya 3 y’imyigaragambyo mu gihe cy’iminsi 10 yahamagajwe na Railla Odinga uravuga rimwe n’ubutegetsi buriho, ejo kuwa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023, ntabwo yitabiriwe na benshi ariko nabwo wari umubare utubutse w’abishoye mu mihanda.

Muri iyi myigaragambyo nta guhangana gukomeye n’abashinzwe umutekano kwabayeho nk’uko byikwangaga kuko mu masaha ya mu gitondo mu murwa mukuru Nairobi byavugwaga ko abapolisi ari benshi Kandi basa n’abiteguye urugamba bafite impombo zirasa amazi aryana ndetse n’ibyuka biryana mu maso(Canol).

Odinga n’ababushyigikiye baracyashimangira ko yahugijwe amajwi mu matora ko ariwe wagombaga kuba yarabaye perezida wa Kenya, hagati aho barigaragambya bavuga ko ubutegetsi bwa William Ruto budashoboye mu gihe gito abumazeho.

Raila Odinga n’abambari be bavuga ko ubu butegetsi ntacyo bwahinduye ndetse nta n’icyo bwamariye abaturage kugira ngo bwige ku kibazo cy’ibiciro ku Isoko byatumbagiye cyane, ngo bibe byagabanyuka agasaba abaturage kuba bakwigaragambya bamagana Ibyo ng’ibyo.

Nubwo abigaragambije kuri uyu wa Kane batagejeje ku kigero cy’imyigaragambyo ebyiri yabanje, ariko nabo bagaragaje guhangana na Polisi nubwo bitageze ku rwego byari byitezweho bitewe n’urwego rw’umutekano wari wateguye mu nzira nyabagendwa.

Ibice by’umurwa mukuru Nairobi nka Kiburela na Matare,Kisumu….n’ikindi gice kinini cy’umujyi giherereye mu Burengerazuba bwa Kenya imyigaragambyo yarahakwirakwiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger