Kenya: Odinga utemera intsinzwi yavuze ko ategereje umwanzuro ntakuka wa komisiyo y’amatora ubundi akareba icyo yakora
Kuwa 8 kanama 2017 mu gihugu cya Kenya habaye igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu , aya matora afite icyo asobanuye ku banya-Kenya kubera ishyaka n’umurindi wa Raila Odinga uhanganye na Uhuru Kenyatta usanzwe ari perezida w’iki gihugu. Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo , Raila Odinga watsinzwe yavuze ko atemera ibyatangajwe.
Hatangajwe ibyavuye mu matora bigera kuri 85% , aho Uhuru Kenyatta wari usanzwe ari perezida yagize amajwi agera kuri 54.8% naho Raila Odinga utavuga rumwe na leta bari bahanganye akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 44.3%.
Ibi bintu ntibyashimishije na gato Raila Odinga ndetse yavuze ko byanga bikunze habayeho kumwiba amajwi akaba agiye kureba icyo gukora kuko atumva ukuntu yatsinzwe, yemeje ko urupfu rwa Chris Msando ari kimwe mu byagaragaje ko gutsindwa kwe byari bayarateguwe mbere yuko amatora aba.
Chris Msando yitabye Imana mu minsi yashize yishwe urupfu rw’amanzaganya kuko yasanzwe mu ishyamba yapfuye, urupfu rwe ntirwavuzweho rumwe kubera ko abatavuga urumwe na leta batangaje ko byanga bikunze urupfu rw’uyu mugabo ruteye urujijo.
Chris Msando yari asanzwe ashinzwe ikoranabuhanga mu biro by’amatora bya Kenya, yari umwe mu bitezweho byinshi mu matora muriki gihugu , dore ko mu minsi yashize yari yatangaje ko hari uburyo bushya yakoze buzatuma amatora aba mu mucyo ndetse ntanarangwemo uburiganya , yemezaga ko ubu buryo buzahindura byinshi ndetse bugatuma abantu babona umukuru w’igihugu bihitiyemo.
Uyu mugabo yapfuye yari amaze amezi abiri gusa kuri aka kazi ko gukurikirana ibijyanye n’ikoranabuhanga mu matora yo muriki gihugu.
Raila Odinga si ubwa mbere yiyamamarije kuyobora Kenya gusa akenshi uko abigerageje aratsindwa , akaba avuga ko kuriyi nshuro noneho atagomba kwemera ibyavuye mu matora kuko byabaye mu buriganya.
Uyu mugabo w’imyaka 72 yatangiye imirimo ya politiki kuva mu 1992 , muri 2007 aza kwiyamamariza kuyobora iki gihugu gusa aza gutsindwa, kuva muri 2008 kugeza muri 2013 yabaye minisitiri w’intebe. Muri 2012 yarongeye ariyamamaza nabwo aza gutsindwa ndetse buri gihe atangaza ko atishimiye ibyayavuyemo.
Mu matora yo muri 2007 ubwo Raila Odinga yatsindwaga, hakurikiyeho imvururu zahitanye ubuzima bw’abantu basaga 1200 abandi batari bacye bakurwa mu byabo, ndetse biravugwa ko no kuri ubu bamwe mu baturage batangiye guhungira mu guhugu cya Uganda bavuga ko hashobora kuba imvururu.