Amakuru ashushyePolitiki

Kenya: Nyuma y’amatora ibintu byahinduye isura abantu bari mu myigaragambyo bamagana intsinzi ya Kenyatta, hari ubwoba bw’uko imbaga ishobora kuhatikirira(Amafoto)

Nyuma y’amatora ibintu byahinduye isura muri Kenya ndetse abantu bigamije imihanda bavuga ko Raila Odinga yibwe amajwi.

Ni amatora y’abaye kuri uyu wa kabiri tariki  8 kanama 2017, aho Raila Odinga uhagarariye ishyaka rya Nasa yari ahanganye na Uhuru Kenyatta usanzwe ari ku buyobozi.

Hatangajwe ibyavuye mu matora bigera kuri 85% , aho Uhuru Kenyatta wari usanzwe ari perezida yagize amajwi agera kuri 54.8%  naho Raila Odinga utavuga rumwe na leta bari bahanganye akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi  44.3%.

Mbere y’amatora abashyigikiye Raila Odinga bari batangaje ko nibanyurwa nibyavuye mu matora batazigabiza imihanda , gusa nyuma y’amatora byagaragaye ko batishimiye amajwi babonye none imvururu ni zose mu mujyi mukuru Nairobi ndetse Polisi yitabaje ibyuka biryana mu maso.

Mbere y’amatora abashyigikiye Odinga, bari bagize bati ” Nihaba umucyo mu ibarura ry’amajwi nta kibazo tuzateza gusa na none nitudatsinda tuzigabiza imihanda kuko ntibzaba byumvikana.Ikindi nidutsindwa umuyobozi wacu Odinga akavuga ko tugomba kwitonda tuzabikora nabyanga natwe tuzatera hejuru.”

Ibintu bisa nk’ibyahinduye isura kuko aba baturage batumviye umuyobozi wabo kuko yari yavuze ko bagomba kwitonda bagategereza umwanzuro ntakuka wa komisiyo y’amatora muri Kenya.

Odinga yavuze ko byanga bikunze habayeho kumwiba amajwi, yemeje ko urupfu rwa Chris Msando ari kimwe mu byagaragaje ko gutsindwa kwe byari bayarateguwe mbere yuko amatora aba.

Chris Msando  yitabye Imana mu minsi yashize yishwe urupfu rw’amanzaganya kuko yasanzwe mu ishyamba yapfuye, urupfu rwe ntirwavuzweho rumwe kubera ko abatavuga urumwe na leta batangaje ko byanga bikunze urupfu rw’uyu mugabo ruteye urujijo.

Chris Msando yari asanzwe ashinzwe ikoranabuhanga mu biro by’amatora bya Kenya, yari umwe mu bitezweho byinshi mu matora  muriki gihugu , dore ko mu minsi yashize yari yatangaje ko hari uburyo bushya yakoze buzatuma amatora aba mu mucyo ndetse ntanarangwemo uburiganya , yemezaga ko ubu buryo buzahindura byinshi ndetse bugatuma abantu babona umukuru w’igihugu bihitiyemo.

Uyu mugabo yapfuye yari amaze amezi abiri gusa kuri aka kazi ko gukurikirana ibijyanye n’ikoranabuhanga mu matora yo muriki gihugu.

Raila Odinga si ubwa mbere yiyamamarije kuyobora Kenya gusa akenshi uko abigerageje aratsindwa , akaba avuga ko kuriyi nshuro noneho atagomba kwemera ibyavuye mu matora kuko byabaye mu buriganya.

Uyu mugabo w’imyaka 72 yatangiye imirimo ya politiki kuva mu 1992  , mu 1997 aza kwiyamamariza kuyobora iki gihugu gusa aza gutsindwa, kuva muri 2008 kugeza muri 2013 yabaye minisitiri w’intebe. Muri 2007  yariyamamaje aratsindwa ndetse no 2012 yarongeye ariyamamaza nabwo aza gutsindwa ndetse buri gihe  atangaza ko atishimiye ibyayavuyemo.

Raila Odinga aganira nitangazamakuru yavuze ko yibwe amajwi
Abaturage bigabije imihanda

Abaturage bati ‘Uhuru agomba gusubira iwe ….”

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger