AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhangaPolitiki

Kenya: Konte za Perezida Kenyatta za Twitter na Facebook zahagaritswe

Nyuma y’ubutumwa bushingiye ku kurwanya ruswa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatambukije ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook abunyujije kuri Konti ze akoresha, izi konte zahise zifungwa byagateganyo n’ikigo kibishinzwe.

Perezida Kenyatta yari amaze kwandika kuri Twitter ati “Niba urya ruswa tuzakurwanya. Ushobora kuba umuvandimwe wanjye, mushiki wanjye cyangwa uwo dufatanya bya hafi muri politiki. Ntabwo nzazirikwa n’amoko cyangwa ubucuti mu bushake bwanjye bwo gusiga igihugu cyunze ubumwe kandi nzakomeza guharanira ubumwe bwa Kenya”.

Nzioka Waita, umuyobozi w’ibiro bya Perezida Kenyatta yatangaje ko ‘accounts’ za Perezida zavanyweho by’agateganyo.

Ati “Konti zemewe za Perezida ku mbuga nkoranyambaga zose zavanweho by’agateganyo kugira ngo hakorwe byose bishoboka mu gukosora kwinjira kutemewe kwabayeho muri izi konti”.

Perezida Kenyatta asanzwe ari we Perezida w’igihugu mu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ufite abamukurikira benshi kuri Twitter, barenga kuri miliyoni eshatu.

Inyuma ye hari Perezida Mahammadu Buhari wa Nigeria ufite abamukurikira miliyoni 1,97 ,hakaza Perezida Kagame ufite miliyoni 1.42 na Perezida Museveni uherutse kuzuza Miliyoni imwe y’abamukurikira kuri Twitter.

Muri aka karere abandi bategetsi bafite ababakurikira kuri Twitter ni Perezida Magufuli wa Tanzania ufite 560 000, Perezida Nkurunziza ufite 144 000 naho Perezida Tshisekedi nta uzi neza niba aba kuri izi mbuga nkoranyambaga kuko hariho konti nyinshi mu mazina ye.

Imbugankoranyambaga zitandukanye ubu nizo zisigaye zifashishwa cyane n’abantu batandukanye mu gutambutsa ubutumwa bwabo kandi bukagera ku mbaga nya mwinshi mu gihe gito.

Konte za Perezida Kenyatta zafunzwe by’agateganyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger