Amakuru ashushyePolitiki

Kenya: Komisiyo y’amatora mu rungabangabo kubera Raila Odinga

Kuwa 10 Ukwakira 2017, Raila Odinga yatangaje ko yivanye mu matora ya Perezida wa Repubulika ya Kenya yagombaga gusubirwamo kuwa 26 Ukwakira 2017.

Icyo gihe mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko yivanye muri aya matora nyuma yo kubona nta mpinduka ziri gukorwa ngo amatora asubirwemo mu mucyo cyane ko ayari yabaye kuwa 8 Kanama 2017 yari yateshejwe agaciro kubera kurangwamo ibibazo bya hato  na hato.

Odinga yagize ati”Twabonye ko nta bushake bugaragara ku ruhande rwa IEBC [Komisiyo yigenga ishinzwe amatora] bukumira uburiganya mu matora nkuko byagaragaye mu matora yabaye mbere.”

Arongera ati Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora ateganyijwe , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage bose ba Kenya, akarere n’Isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko NASA[ishyaka rya Raila Odinga] yavana kandidatire muri aya matora.”

Iyi nkuru itaranyuze benshi bari bari ku bitugu by’uyu mukambwe yatumye bahita birara mu mihanda ndetse haba imvururu bamagana icyi cyemezo.

N’ubwo Raila Odinga yatangaje ibi ariko hari amakuru avuga nta rupapuro yigeze yandika ngo ashyireho umukono amenyesha Komisiyo y’amatora ko atakiri mu mubare w’abiyamamariza kuba umukuru w’igihugu cye Kenya abura iminsi mike ngo abe.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryagiye hanze aka kanama gashinzwe amatora muri Kenya katangaje ko ibaruwa yakiriwe itujuje ibsabwa ngo yemerwe, bakaba bavuga abakandida bose uko ari umunani harimo na Odinga aribo bari ku rutonde rw’abazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya.

Raila Odinga si ubwa mbere yari yiyamamarije kuyobora Kenya gusa akenshi uko abigerageje aratsindwa.

Uyu mugabo w’imyaka 72 yatangiye imirimo ya politiki kuva mu 1992  , muri 2007 aza kwiyamamariza kuyobora iki gihugu gusa aza gutsindwa, kuva muri 2008 kugeza muri 2013 yabaye minisitiri w’intebe. Muri 2012 yongera  kwiyamamaza nabwo aza gutsindwa ndetse buri gihe  yatangazaga ko atishimiye ibyayavuyemo.

Mu matora yo muri 2007 ubwo Raila Odinga yatsindwaga, hakurikiyeho imvururu zahitanye ubuzima bw’abantu basaga 1200 abandi batari bacye bakurwa mu byabo, ndetse no muri aya aherutse kuba kuwa 08 Kanama 2017 akayatsindwa hakuriyeho imvururu zatumye bamwe babura ubuzima bwabo.

https://teradignews.rw/2017/10/10/breaking-raila-odinga-yavanye-candidature-ye-mu-matora-ya-perezida-wa-kenya/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger