AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Kenya: Inyubako y’inteko ishingamategeko yatwitswe n’abigaragambya

Ingeri z’abaturage ba Kenya zirimo Abagabo n’abagore, urubyiruko n’abandi bari kwigaragambya batwitse inyubako y’Inteko Ishinga amategeko.

Abaturage bamaze iminsi bigaragambya bamagana umusoro ubutegetsi bwa Perezida Ruto buherutse gushyiraho kugira ngo habeho uburyo bwo kwishyura imyenda igihugu kirimo amahanga no kubungabunga ubukungu.

Imyigaragambyo yabo bayise «Occupy Parliament».

Ku mbuga nkoranyambaga hiriwe amashusho yerekana inyubako y’Inteko ishinga iri gushya, bikemezwa ko yatwitswe n’abo bigaragambya.

The Star ivuga ko iyi ari imyigaragambyo iri kubera hirya no hino mu mijyi itandukanye mu gihugu cya Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger