Kenya: Inshamake yuko igikorwa cy’amatora cyagenze, habayemo udushya
Kuri uyu wa kane kuya 26 ukwakira 2017, muri Kenya abaturage batangiye amatora y’umukuru w’igihugu ya kabiri nyuma yaho aya mbere yabaye kuya 8 kanama 2017 agiriwe impfabusa n’urukiko rwikirenga kubera amakosa n’ibindi byinshi bitakozwe neza. Perezida Uhuru Kenyatta ahaganye n’abakandida batandatu bamwe muribo ni abakandida bigenga .
Agashya kambere kabaye muri aya matora nuko Raila Odinga yagaragaye kurupapuro rw’itora kandi yarivanye mu matora.
Abantu barenga miliyoni 18 nibo bari bateganijweko baratora ariko igitangaje nuko ngo hari uturere tumwe twari tutaziko amatora aba kuri uyu wa kane
Nubwo Uhuru Kenyatta yahamagariraga abarwanashaka be kutajya gutora ntibyabujije abatora gotora kuko igikorwa cyamatora cyatangiye sa kumi nebyiri . aba ariko ni abagize Jubilee gusa abo kuruhande rwa Odinga bigumiye mungo zabo ntibagiye gutora.
Abashigikiye Raila Odinga bazindukiye mu mihanda mu myigaragambyo bakaba bagendaga batera amabuye ndetse banatwika amapine mu mihanda iherereye i Kisumu aho muri Kenya, abantu babiri bakaba bahasize ubuzima.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa BBC Emmanuel Igunza, ukorera mu karere ka Kisumu avugako umuntu umwe yarashwe agapfa abandi batanu bagakomereka ubwo bageragezaga kwica amatora .
Umucamanza W’urukiko rwikirenga David Maraga yatoreye aho aturuka Nyamira, aherekejwe numugore we. Uyu kandi niwe wafashe umwanzuro ko amatora asubirwsamo.
Nta bantu bitabiriye amatora mu turere twa Mandera na Turkana, utu turere nitwo turimo abaturage benshi bagize ishyaka ritavuga rumwe na leta NASA.
Hari aho batatoye kubera imyuzure yabujije imodoka kugeza ibikoresho kuri site zitora .
Nta bantu bitabiriye amatora mu turere twa Mandera na Turkana, utu turere nitwo turimo abaturage benshi bagize ishyaka ritavuga rumwe na leta NASA.
Abashigikiye Raila Odinga bazindukiye mu mihanda mu myigaragambyo bakaba bagendaga batera amabuye ndetse banatwika amapine mu mihanda iherereye i Kisumu