AmakuruUtuntu Nutundi

Kenya igiye gukura imifuka ku myenda y’abapolisi mu rwego rwo kurwanya ruswa

Leta ya Kenya biravugwa ko igiye gufata ingamba zo gukura imifuka ku myenda y’abashinzwe umutekano by’umwihariko polisi y’igihugu, mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’itangwa rya ruswa mu gihugu.

Ibi ngo bigiye gukorwa kugira ngo bifashe perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta kugera ku ntego ye yo guca burundu ruswa muri iki gihugu abereye umuyobozi.

Biteganyijwe ko mu gihe uyu mwanzuro waba umaze kunozwa neza, nta myenda miashya izasohoka yabo izongera kuba iriho imifuka. Ibi byitezweho ko ku bapolisi bakira ruswa mu mihanda batazajya bapfa kubona uburyo bwo kuyibika.

Umuyobozi wa Polisi we avuga ko icyemezo cyo gukura imifuka ku myenda yabo, bitaba ari byiza kuko nabyo ubwabyo bituma irushahokubya myiza ndetse ikanabafasha kubika ibikoresho by’ibanze birimo na Telefone ngendanwa.

Mu mwaka wa 2019,muri Afurika y’uburasirazuba Kenya iza ku mwanya wa 3 n’amanota 27% mu kurwanya ruswa. Ni mugihe ibihugu bigize uyu muryango birangajwe imbere n’ u Rwanda, rufite amanota 56%, Tanzaniya ku wa 2 n’amanota 36%, Kenya n’amanota 27%, Uganda n’amanota 26%, naho u Burundi ku mwanya wa 5 n’amanota 17%.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 4 muri Afurika mu kurwanya ruswa, ni nyuma ya Seychelles iri kuri 66%. Botswana igakurikiraho kuri 61%, Cap Vert na yo igakurikira ku kigero cya 57% n’u Rwanda ku mwanya wa 4 ruri ku kigero cya 56%.

source: AfricanDaily 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger