AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Kenya: General Francis Ogolla wahitanywe n’impanuka y’indege arashyingurwa nta sanduku

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, General Francis Ogolla wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya girisirikare, yabaye ku itariki 18 Mata 2024, arashyingurwa ariko arashyingurwa nta sanduku nubwo yari umukirisitu.

Birakorwa gutyo kubera ko ari icyifuzo cye, nk’uko byasobanuwe na mukuru we, Canon Hezekiah.

Urupfu rw’uwo Mugaba w’Ingabo za Kenya, rwatangajwe na Perezida William Ruto, wavuze ko General Francis Ogolla yapfanye n’abandi basirikare umunani bari kumwe mu ndege.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya, mu kiganiro cyagiranye n’umuvandimwe wa General Francis Ogolla, witwa Canon Hezekiah, yavuze ko murumuna we ( General Ogolla) , yifuje ko yazashyingurwa bitarenze amasaha 72 apfuye, kandi agashyingurwa bidasabye ko umurambo we ushyirwa mu isanduku.

Canon Hezekiah yasobanuye ko General Ogolla yamweretse aho yifuza kuzashyingurwa iruhande rw’inzu ye iherereye ahitwa Mor mu Gace ka Siaya. Nubwo uwo muyobozi yari umukurisitu kandi uwo mugenzo wo gushyingura nta sanduku usanzwe umenyerewe ku Bayisilamu, ariko General Ogolla we ngo yifuje ko yashyingurwa umubiri we udashyizwe mu isanduku, kugira ngo ibihenda umuryango we bigabanuke.

Gusa nubwo bimeze bityo, General Ogolla akaba yarifuje kuzashyingurwa mu bitambaro by’imyenda bisanzwe, kandi agashyingurwa mu buryo bworoheje, imihango n’imigenzo bijyanye n’uko ubwoko bw’Abajaluwo akomokamo bashyingura ababo bapfuye, bizakurikizwa, nk’uko Hezekiah yabisobanuye.

Peris Onyango, mushiki wa General Ogolla, yavuze ko musaza we yari yiteguye urupfu, kuko akenshi iyo yamusuraga yamubwiraga ukuntu yifuza ko umuhango wo kumushyingura wazagenda, nubwo uwo mushiki we ngo yabaga amubuza gukomeza kuganira inkuru zijyanye no gupfa. General Ogolla ngo yahitaga amubwira ko urupfu ruhari, cyane cyane ku basirikare, kuko bo usanga bari no ku mirongo y’imbere mu ntambara.

Yagize ati “Urupfu rwe rutunguranye rwababaje abantu, kubera ko musaza wanjye yari umuntu ufasha cyane muri sosiyete. Yari umuntu ukunda kumva ibibazo abaturage b’aho aturuka bafite akabafasha”.

“Yafashije mu kubaka urusengero ruruzura, abaha amazi, yafashaga mu iterambere ry’amashuri yagiye yigaho. Ni cyo cyatumye umunsi inkuru z’urupfu rwe zitangazwa, abantu benshi baje kumuririra, kuko yari umuntu utagira imipaka”.

General Francis Ogolla asize umugore witwa Aileen Ogolla n’abana be babiri ndetse n’umwuzukuru umwe.

Nyuma y’uko General Francis Ogolla apfuye, ubu hashyizweho ujya mu mwanya we by’agateganyo, uwo akaba ari Lieutenant General Charles Kahariri wari usanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo za Kenya.

Inkuru yabanje

Kenya:Umugaba mukuru w’ingabo hamwe n’abandi ba-Ofisiye bapfuye bitunguranye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger