AmakuruPolitiki

Kenya: Bamwe mu bapolisi batangiye kwikora mu nda

Umwe mu bapolisi ba Kenya mu murwa mukuru Nairobi, yagaragaye asuka amarira nyuma yo kubona murumuna we yarashwe mu mutwe ubwo yari hamwe n’abandi mu myigaragambyo.

Amakuru avuga ko uyu mupolisi yakubiswe n’inkuba akimara kubona uwo bavukana agaramye mu muhanda rwa gati yarashwe, nawe agashaka kugerageza kwiyahura.

Urupfu rw’uyu musore rwaturutse ku masasu polisi ikomeje kurasa mu bigaragambya ,bamagana imisoro mishya yashyizweho na Guverinoma ya Kenya hagamijwe ingoboka yo kwishyura imyenda igihugu gifite.

Imiryango itandukanye yatangiye kubuza abapolisi kurasa mu bigaragambya kuko batazi abo bari kurasa kuko ahanini higanjemo imiryango yabo.

Urubyiruko rwiganjemo abo mu kiragano kizwi nka ‘Generation Z’ ruramagana uwo mushinga utaraba itegeko, ruvuga ko ugamije kuzahaza ubuzima bwabo.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana polisi irikurasa byeruye mu bigaragambya bamwe bakomeretse n’ubwo yo ntacyo ibivugaho.

Polisi irashinjwa kandi ko mu masaha 24 mbere y’imyigaragambyo yashimuse abantu bagera kuri 12, bivugwa ko bari mu bavuga rikumvwa ku mbuga nkoranyambaga aho uru rubyiruko ruhuriza imigambi yo kwigaragambya.

Abantu batandukanye bapfiriye mu myigaragambyo nk’iyi yabaye mu cyumweru gishize.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida William Ruto yavuze ko ubutegetsi bwe bwifuza kuganira n’uru rubyiruko bukumva impungenge zabo.

Inkuru bisa

Kenya: Police irashinjwa kurasa amasasu ya nyayo mu bigaragambya, abapfa bari kwiyongera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger