AmakuruAmakuru ashushye

Kenya: Abasore babiri bakekwaho kwiba imbunda batawe muri yombi

Polisi yo mu gihugu cya Kenya ivuga ko yamaze guta muri yombi abasore babiri bacunze Umupolisi ukomeye kujisho maze bamwiba imbunda, Telefone n’ amapingu ubwo yari aparitse imodoka kuri imwe muri Sitasiyo za Polisi zikorera muri iki gihugu.

Umusore umwe witwa Alex Odhiambo hamwe na mugenzi we Amos Owino, batuye mu gace kitwa   Kamukunji, mu mujyi wa Nairobi,    kuri ubu bari mu maboko ya Polisi, nyuma yaho bibye imbunda kuri Sitasiyo ya Polisi.

Amakuru avuga ko iyo mbunda abo basore bayibye Umupolisi wari uparitse imodoka kuri Sitasiyo ya Polisi,  igifatwa nk’igitangaje, n’uko uwo mupolisi ufite ipeti rya Inspector Of Polisi  (IP)  witwa Federck Muzungu, ngo yaparitse imodoka agarutse asanga Imbunda yarimo hamwe na Telefoni ebyiri ndetse n’amapingu ntabirimo kandi ntaho bishe urugi rw’imodoka.

Ibyo bikimara kuba, hahise hatangira iperereza, ariko rikorwa uwo mupolisi yamaze gufungwa, nyuma y’amezi abiri ashyize, nibwo kuri uyu wa mbere abana bariho bakina hafi niyo Sitasiyo ya Polisi iri mu ntambwe nka 900, aribwo babonye iyo mbunda.

Polisi yahise ihagera, itangira kubaza abaturage baturiye ibyo bice birihafi ya Situation ya Polisi, maze bavuga ko bigeze kubona abo basore babiri twavuze hejuru,  bameze nkabahisha ikintu runaka ariko ngo ntabwo babyitayeho.

Ubwo Polisi yahise itangira gushakisha abo basore bari bavuzwe amazina yabo, birangira batawe muriyombi  ubu bikaba biteganyijwe ko bazakorerwa Dosiye bagahita bashyikirizwa ubutabera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger