Kenya: Abanyagihugu barakajwe n’Abadepite 20 bagiye kwirebera imikino y’igikombe cy’Isi ku mafaranga y’igihugu
Abanyakenya batunguwe no kumva inkuru y’urugendo rw’abadepite makumyabiri bagiye murugendo rw’ibyumweru bibiri mu gihugu cy’Uburusiya kureba imikino y’igikombe cy’Isi ku mafaranga y’Igihugu.
Ibi byaje biturutse ku ifoto y’umwe muribo Senateri Millicent Omanga yashyize kurubuga rwa Facebook ari kuri sitade imwe iri kuberaho iyi mikino y’igikombe cy’Isi izasozwa ku wa 15 Nyakanga 2018.
Minisitiri wa Siporo Rashid Echesa yabwiye BBC ko yahaye uruhusa abadepite batandatu gusa avuga ko bagiye murugendo shuri ngo bige uko bakira imikino ikomeye nkiyi.
Igihugu cya Kenya ntikirajya mu mikino y’igikombe cy’Isi kuri ubu kiri ku mwanya wa 112 ku Isi ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA , gusa iki gihugu kizweho kugira abakinnyi beza basiganwa ku maguru cyatanze kandidatire yo kwakira World Athletics Championships. mu 2023.
Abanyakenya barakaye bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter bavuga ko ibi ari gusesagura amafaranga ava mu misoro y’igihugu. Hari amakuru avuga ko aba basenateri bahawe amatike y’indege y’imyanya y’icyubahiro “First Class ” bakaba bemerewe amadorali igihumbi kuri buri umwe bakaba bazamarayo iminsi makunyabiri.