Kenya: Abajura barashe umupadiri wari ujyanye amaturo kuri banki
Mu gihugu cya Kenya umupadiri yarasiwe mu nzira arapfa ubwo yari ajyanye amaturo kuri banki, amaturo yose(amafaranga) ataramenyekana umubare yose yibwe n’abajura bamwivuganye.
Umuyobozi wa Polisi muri Kiambu, Adiel Nyange, yavuze ko Padiri witwa John Njoroge, wo muri Paruwasi ya Kinoo muri Kikuyu, muri kilometero 25 uvuye Nairobi, yatezwe n’ibisambo bine byari bitwaye moto ebyiri ubwo yari atwaye imodoka ajyanye amaturo kuyabitsa muri banki.
Abatangabuhamya baganiriye na Dail Nation bavuga ko mbere y’uko uwo mupadiri araswa hanje kuza moto ebyiri zirho abasore babiri barasa uwo mupadiri bamuturutse imbere bamurasa mu gituza banyujije mu kirahuri cy’imbere cy’imodoka.
Aba batanga bahamya babonye ibi biba bakomeza bavuga ko uyu hari abandi bajura babiri bari babanje gutega uyu mupadiri bari kumwe nawe mu modoka ubwo yaraswaga , nyuma yo kuraswa bahise bajya kuri zamoto ebyiri zaje zirasa batwaye ibikapu bibiri byarimo amaturo ndetse na Telefone ye ntiyasigaye.
Polisi ivuga ko uyu mupadiri yari ajyanye amafaranga kuri banki yo mu mujyi muto wa Kikuyu, umurambo wawo mupadiri wanjyanywe mu bitaro bya Kikuyu. Polisi ya Kenya yatangaje ko iri gukora iperereza ishakisha abatwaye ayo mafaranga ndetse inasaba abavuga butumwa kujya basaba abarinzi barinda umutekano wabo igohe batwaye amafanga nkaya cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.