Imyidagaduro

Kenya: Abahanzi bapfiriye mu mpanuka ikomeye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 ukuboza 2017 ahagana saa 8:30 z’umugoroba, muri Kenya mu muhanda wa Nakuru-Eldoret habaye impanuka ikomeye maze abahanzi n’ababyinnyi bahasiga ubuzima.

Abahanzi bari bafite amazina akomeye mu muziki wo muri Kenya baguye muri iyi mpanuka ni  Weldon Cheruiyot, Mercy Cherotich, Nicodemus wamenyekanye nka DJ Nico Embassy, Maxymilla uzwi nka Sindano, Kilagat bakunda kwita Mapengo, n’abandi babiri b’ababyinnyi gusa aba babyinnyi ntabwo amazina yabo yari yakamenyekanye ubwo twateguraga iyi nkuru.

Nkuko ibinyamakuru nka Daily Nation, The Standard na the Star dukesha iyi nkuru babitangaza , abahanzi bitabye Imana basanzwe babarizwa mu itsinda rya  Kalenjin entertainment group. Abagabo batanu n’abagore babiri bari bari mumodoka yari ifite puraki KCJ158P ntibabashije kurokoka iyi mpanuka .

Impanuka yatwaye ubuzima bwabo yaturutse ku modoka ebyiri zagonganye, abapfuye bari muri Toyota Probox niyo isa n’ifatwa nk’iyateje impanuka kuko umushoferi wayo yashatse guca ku ikamyo ubwo bari bageze i Kamara biramunanira birangira ibi binyabiziga byombi bigonganye.

Umuvugizi wa polisi muri aka gace  Moses Nderitu,  yavuze ko mu iperereza ry’ibanze bakoze basanze umushoferi wari utwaye aba iriya modoka yahitanye abantu 7 ari we usa naho yateje iyi mpanuka.

Ubusanzwe itsinda Kalenjin entertainment group rigizwe n’abahanzi icyenda gusa ubwo bari bagiye kuririmbira abafana babo muri Ilotti muri Timboroa barindwi bahisemo kugenda na Toyota Probox naho babiri barokotse basigara inyuma muri Bomet batega tagisi zizwi nka Matatu muri Kenya.

Umwe mubahitanwe niyi mpanuka

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger