AmakuruAmakuru ashushye

Kenya: Abadepite beguje Visi Perezida Gachaguwa

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya batoye ku bwiganze bwamajwi bashyigikira kweguza visi perezida wa Kenya Gachagua ku birego bya ruswa.

Abadepite kandi bashinja Rigathi Gachagua gukina politike y’ivanguramoko no gusuzugura guverinoma agahakana ko nta kintu kibi yakoze muri ubu bushyamirane bukurikiye ukutumvikana hagati ye  na Perezida William Ruto.

Ku wa kabiri nimugoroba, umukuru w’umutwe w’Abadepite Moses Wetangula yatangaje ko Abadepite 281 bemeye ingingo y’ibirego 11 yatanzwe n’umwe muri bo yo kumweguza, ko 44 bayanze, naho umwe yifashe.

Bisobanuye ko Gachagua abaye visi-perezida wa mbere wa Kenya uyu mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko wemeje ko yegura – umutwe wa Sena ni wo uzafata umwanzuro niba asohoka mu biro.

Gachagua arashinjwa kwigwizaho imitungo mu buryo bwa ruswa. Uyu mugabo, usanzwe ufite umutungo munini, avuga ko nyinshi mu nzu n’ubutaka yashinjwe byari iby’umuvandimwe we wapfuye.

Gusa Abadepite benshi ku wa kabiri bavuze nabi cyane izina rye mu nteko – bagaragaza ko bari ku ruhande rwa Perezida Ruto mu makimbirane ari muri guverinoma.

Iyi nkundura ya politike yatumye ibyifuzo bya rubanda rugowe n’igiciro kiri hejuru cy’ubuzima bisa n’ibijya ku ruhande.

Uyu mugabo w’imyaka 59 uzwi nka “Riggy G” yavuze ko ibyo bamurega ari ibintu bidafite ishingiro bigamije gusa guhindanya izina rye.

Imyigaragambyo ikomeye kandi yiciwemo abarenga 50 yabaye muri Kamena(6) yatumye hagaragara kutumvikana hagati ya Ruto na Gachagua.

Mu kwezi gushize, Abadepite benshi bo ku ruhande rwa Gachagua bahamagajwe na polisi bakekwaho gutera inkunga imyigaragambyo – gusa ntibigeze bagezwa mu nkiko.

Gachagua yahaye akazi abanyamategeko bagera kuri 20 bo kumufasha guhangana n’iyi ngingo yo kumweguza, nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibivuga.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa mbere, Gachagua yamaganye umudepite wanditse atanga ingingo yo kumweguza mu Nteko, avuga ko ari ingingo “ikojeje isoni”.

Iyo ngingo irambura impamvu 11 zo kumweguza, zirimo ko Gachagua yigwijeho imitungo ya miliyari 5.2 z’amashilingi ya Kenya (miliyoni 41$) mu buryo budasobanutse mu myaka ibiri ari ku butegetsi.

Gachagua yavuze ko “ibyo byose ni ibinyoma” bigamije kumusebya kandi yagiye asubiza kuri buri kimwe mu mitungo aregwa. Yongeyeho kandi ko “Nta mugambi mfite wo kwegura muri aka kazi. Nzarwana kugeza ku munota wa nyuma.”

Ku cyumweru, Gachagua ari mu rusengero yasabye imbabazi shebuja William Ruto ku kibi cyose yaba yaramukoreye. Ku wa mbere yavuze ko izo mbabazi yasabye zidasobanuye ko yemera ibyo ashinjwa.

Ruto nta cyo aravuga ku mugaragaro kuri iki gikorwa cyo kweguza umwungirije, ariko mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe yumvikanye avuga ko atazigera na rimwe yandagaza umwungirije – ibyo avuga ko yakorewe n’uwo yahoze yungirije Uhuru Kenyatta.

Gachagua, uva mu karere ka Mount Kenya hagati mu gihugu kabarirwamo abatora benshi, avuga ko yafashije Ruto kugera ku butegetsi mu matora yo mu 2022 asabye abo mu karere ke kubatora bombi.

Mu 1989, Josephat Karanja wari visi perezida wa Kenya yeguye ku mwanya we nyuma y’uko mu nteko hagejejwe ingingo nk’iyi isaba ko yegura. Yeguye mbere y’uko Inteko imweguza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger