AmakuruImyidagaduro

Kenny Sol yahishuye icyamuteye kuririmba “Ku musenyi” ya Jay Polly mu gitaramo MTN IWACU Festival

Umuhanzi Kenny Sol yarunguye benshi ubwo yaririmbaga indirimbo y’umuraperi Jay Polly yise “Ku musenyi” ubwo yari yitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024.

Kenny Sol yaratunguranye aririmba iyi ndirimbo ‘Ku musenyi’mu gihe abantu benshi badasanzwe bamuziho kuririmba injyana ya Hip-hop.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro, Kenny Sol yavuze ko yahisemo kuririmba iyi ndirimbo kuko ariyo yakuyeho igitekerezo cyo gukora iyitwa ‘Haso’ iri mu zo yakoze zakunzwe bikomeye.

Ati “Iriya ndirimbo rero impamvu nkunda kuyikora, ni uko nayikunze mu gihe cyashize nubu ndacyumva indirimbo za Jay Polly ariko niyo yampaye igitekerezo gikomeye cyo kwandika ‘Haso’.”

Ibi Kenny Sol yabigarutseho nyuma yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival yari yitabiriye ku nshuro ye ya mbere nk’umuhanzi.

Ni ibintu ahamya ko bishimishije kandi bimuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi be ndetse akazi gakomeze kanaboneke.

Uyu muhanzi ariko kandi yifashishije indirimbo ya Jay Polly mu gihe umuryango w’uyu muraperi n’inshuti ze kimwe n’abakunzi be bari kuzirikana imyaka itatu ishize yitabye Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger