AmakuruImikino

Kayumba Soter wari umaze imyaka 8 muri AS Kigali yerekeje muri Kenya

Myugariro Kayumba Soter wari umaze imyaka umunani muri AS Kigali yahagurutse i Kigali yerekeza muri Kenya aho agiye gutangira akazi muri Sofapaka FC aherutse gusinyira amasezerano y’imyaka ibiri, ikipe asanzemo mugenzi we Mico Justin.

Kuri iki Cyumweru saa 17:30 nibwo Kayumba yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we, umukunzi we Nishimwe Cléore n’umukinnyi mugenzi we Nsabimana Eric Zidane bakinanaga muri AS Kigali.

Yahagurutse i Kigali n’indege ya RwandAir ijya i Nairobi ya saa 19:45, aho agiye gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya Sofapaka FC yasoreje shampiyona ishize ku mwanya wa gatanu n’amanota 53, irushwa na Gor Mahia FC yegukanye igikombe amanota 22.

Uyu myugariro umaze gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi imikino 27 yavuze ko yafashe umwanzuro wo gusinyira Sofapaka ariko hari n’izindi kipe zo muri Kenya zamwifuzaga nka AFC Leopards , Tusker FC.

Ageze muri Kenya agiye kuvugana na AFC Leopards,  Mico Justin ukina muri Sofapaka FC yamubwiye ko abayobozi b’ikipe ye bashobora kumuha ibyo yifuzaga kurusha AFC Leopards.

Ati :“Ushinzwe kunshakira isoko yavuganye n’amakipe yose birangira mpisemo Sofapaka kuko usibye no kuba bampa ibyo nshaka nanivuganiye n’umutoza wayo ambwira ko ankeneye.”

Bivugwa ko Soter Kayumba yaguzwe ibihumbi 15 by’Amadolari agomba guhabwa wenyine kuko yari yararangije amasezerano muri AS Kigali, akazahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari buri kwezi.

Uyu myugariro biteganyijwe ko atangira imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ugushyingo 2018, agakina umukino wa mbere muri iyi kipe mu mpera z’iki Cyumweru aho bazatangira imikino ya gicuti ibanziriza shampiyona yo izatangira tariki 5 Ukuboza 2018.

Soteri yerekeje muri Kenya nyuma y’imyaka 8 ari muri As Kigali
Abo bakinanye muri AS Kigali bari baje kumushyigikira
Inshuti n’abavandimwe bari bamuherekeje

Amafoto: Ntare Julius 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger